Abacamanza 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igicumuro cy’Ababenyamini b’i Gibeya

1Nuko muri iyo minsi — nta mwami wariho muri Israheli —, Umulevi wari utuye mu karere k’inyuma y’imisozi miremire y’i Efurayimu, afata umugore w’inshoreke w’i Betelehemu ya Yuda.

2Uwo mugore aramuhemukira, hanyuma yahukanira kwa se i Betelehemu ya Yuda, ahamara amezi ane.

3Umugabo we ajya kumureba, kugira ngo amwurure kandi amucyure, ajyana n’umugaragu we n’indogobe ebyiri. Uwo mugore amwinjiza mu nzu kwa se, maze sebukwe amubonye aza kumusanganira yishimye cyane.

4Sebukwe amubuza gutaha, amara iwe iminsi itatu; barya, banywa kandi barara aho.

5Nuko ku munsi wa kane babyuka mu gitondo cya kare, Umulevi aritegura kugira ngo atahe, sebukwe aramubwira ati «Nimurye igisate cy’umugati musame agatima, hanyuma mubone gutaha!»

6Bombi baricara barasangira. Hanyuma se w’uwo mugore abwira umukwe we, ati «Ndakwinginze ngo wemere urare hano, maze umutima wawe urusheho kunezerwa!»

7Uwo mugabo yari yiteguye gutaha, ariko sebukwe akomeza kumwinginga kugeza ubwo abiretse, arara aho ngaho.

8Ku munsi wa gatanu abyuka mu gitondo cya kare kugira ngo atahe, ariko sebukwe aramubwira ati «Ndakwinginze ngo mubanze musamure, hanyuma muraba mugenda nimunsi», nuko barasangira.

9Nuko umugabo yitegura gutaha, we n’umugore we n’umugaragu we, sebukwe aramubwira ati «Dore umunsi urakuze, bugiye kwira; nimurare! Dore umunsi uciye ikibu, nimurare hano maze umutima wawe unezerwe! Ejo mu gitondo, usubire iwawe.»

10Ariko uwo mugabo yanga kurara. Arahaguruka aragenda, we n’umugore we n’indogobe ze ebyiri, bagera ahateganye na Yebuzi — ari yo Yeruzalemu.

11Igihe bageze bugufi ya Yebuzi, umunsi uba urakuze, umugaragu abwira shebuja, ati «Tugende duhagarare kuri uriya mugi w’Abayebuzi, maze tuharare!»

12Shebuja aramusubiza ati «Nta bwo twarara kuri uriya mugi w’abanyamahanga, na bo ubwabo batari Abayisraheli. Turakomeza kugera i Gibeya.

13Tugane kamwe muri turiya turere, turare i Gibeya cyangwa i Rama.»

14Barakomeza baragenda, izuba rirenga bageze hafi y’i Gibeya yo kwa Benyamini.

15Berekeza rero muri urwo ruhande, kugira ngo barare i Gibeya. Umulevi arinjira maze yicara ku karubanda, ariko ntihagira ubakira iwe ngo baharare.

16Nuko nimugoroba, haza umusaza wari utashye avuye mu mirima ye. Uwo musaza yari uwo mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ariko yari atuye i Gibeya, n’ubwo abaturage b’ako karere bari Ababenyamini.

17Ngo yubure amaso, abona umugenzi wari aho ku karubanda, aramubaza ati «Urava he ukajya he?»

18Undi aramusubiza ati «Duturutse i Betelehemu, tukajya mu karere k’inyuma y’imisozi miremire y’i Efurayimu. Aho ni ho iwanjye. Nari nagiye i Betelehemu ya Yuda, none ngarutse iwanjye kandi nta muntu wigeze anyakira iwe.

19Nyamara dufite ubwatsi n’ibiryo by’indogobe zacu; nkagira n’imigati na divayi byanjye n’umuja wawe, ndetse n’uyu musore, umugaragu wawe, umperekeje; nta cyo rero tubuze.»

20Umusaza arasubiza ati «Murakaza neza! Ibyo ukeneye byose abe ari jye bibazwa, ariko nturare aha ku karubanda!»

21Abajyana iwe maze aha indogobe ibyo zirya. Abagenzi barakaraba, bararya kandi baranywa.

22Mu gihe bari bagifungura, haza abantu b’ibyihebe byo muri uwo mugi basakiza ya nzu, bahondagura bikabije ku rugi, babwira wa musaza nyir’urugo, bati «Garagaza uwo mugabo winjiye iwawe ngo turyamane.»

23Nyir’urugo arasohoka maze arababwira ati «Oya! Ndabinginze, bavandimwe, ngo mwoye kugira nabi! Mwikora iryo shyano ubwo uwo muntu yinjiye iwanjye!

24Dore umukobwa wanjye w’isugi, ngiye kumushyira ahagaragara, maze mumukoreshe icyo mushaka. Ariko ntimukore ishyano nk’iryo kuri uyu muntu!»

25Abo bantu banga kumwumva. Nuko uwo Mulevi afata umugore we, maze amubazanira hanze. Bamurengeraho, bamugirira nabi iryo joro ryose kugeza ko bucya, maze umuseke ukebye baramurekura.

26Ahagana mu gitondo, wa mugore araza agwa ku muryango w’inzu ya wa musaza aho umugabo we yari ari, akomeza kugaragurika kugeza ko bucya.

27Mu gitondo cya kare, umugabo we arabyuka, arakingura maze arasohoka ngo agende. Asanga umugore we aho agaragurika ku muryango, arambuye amaboko ku gitabo cy’inzu.

28Aramubwira ati «Haguruka tugende!» Ariko umugore ntiyagira icyo asubiza. Nuko wa Mulevi amuhekesha indogobe maze aragenda ajya iwe.

29Agezeyo, afata icyuma, yadukira umugore we, aramutemagura ingingo ku yindi, amucamo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu gihugu cyose cya Israheli.

30Nuko ubonye ibyo wese akavuga ati «Nta na rimwe ibintu nk’ibi byigeze biba cyangwa se biboneka, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi!» Umulevi yari yategetse abo bantu yohereje, ati «Mubwire mutya Abayisraheli: Hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho, kuva aho Abayisraheli bazamukiye mu Misiri kugeza uyu munsi? Nimubitekerezeho, mubyige kandi mugire icyo mubivugaho!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help