Intangiriro 49 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yakobo aha umugisha abahungu be, uko ari cumi na babiri

1Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza.

2Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo,

mwumve so Israheli.

3Rubeni, uri imfura yanjye,

imbaraga zanjye, umuganura w’ingufu zanjye.

Wuzuye ishema n’ububasha.

4Wisumagira nk’amazi yo mu isumo!

Kuko wuriye uburiri bwa so,

ukanduza uburyamo bwanjye.

5Simewoni na Levi ni abavandimwe,

inkota zabo zifatanya mu bwicanyi.

6Umutima wanjye ntukajye mu migambi yabo,

sinkifatanye n’amateraniro yabo;

kuko bishe abantu mu burakari bwabo,

maze mu burahuke bwabo bagatema ibitsi by’amapfizi!

7Burakavumwa uburakari bwabo bukaze,

n’umujinya wabo ukabije!

Nzabavangura muri Yakobo,

mbanyanyagize muri Israheli.

8Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza.

Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe,

na bene so bazagupfukamira.

9Yuda, uri nk’icyana cy’intare,

mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba!

Yaciye bugufi, abunda nk’intare,

kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura?

10Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda,

n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye,

kugeza igihe Uwo igenewe azazira,

Uwo amahanga azayoboka.

11Azirika ku muzabibu indogobe ye,

ku ishami ryawo umutavu w’indogobe ye y’ingore.

Amesa umwambaro we muri divayi,

n’igishura cye mu mutuku w’imizabibu.

12Amaso ye yatukujwe na divayi,

n’amenyo ye yezwa n’amata.

13Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja,

ku cyambu cy’amato, Sidoni bazagabana imbibi.

14Isakari ni indogobe ikomeye,

iryamye mu nzitiro rwagati.

15Yumvise uko kuruhuka ari byiza,

kandi abona ko igihugu gihimbaje,

maze atega umugongo ngo bamukorere,

yemera imirimo y’uburetwa.

16Dani azaca imanza mu muryango we,

nk’uko indi miryango ya Israheli ibigenza.

17Dani arabe inzoka mu muhanda, impiri mu kayira,

iruma ifarasi ku gitsi, maze uwo yari ihetse agacuranguka.

18Uhoraho, niringiye agakiza kawe!

19Gadi, abambuzi baramwambura,

na we akambura abasigaye inyuma.

20Asheri agira ibyo kurya binuze,

akagabura ibyo kurya bikwiye umwami.

21Nefutali ni imparakazi yiruka cyane,

ikabyara ibyana biteye ubwuzu.

22Yozefu ni urugemwe rushinze hafi y’isoko idudubiza,

amashami yarwo akarenga hejuru y’urukuta rw’urugo.

23Abarashi baramugondoje,

bamurasa bamusagariye.

24Ariko umuheto we ntiwavunwe,

n’amaboko ye yagumanye umurego,

abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo,

n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli,

25abikesheje Imana, Imana ya so, ihora igufasha,

na Nyir’ububasha uguha umugisha!

Imigisha y’ijuru mu kirere,

imigisha y’inyenga ibundikiye ikuzimu,

imigisha y’amabere n’iy’inda ibyara!

26Dore imigisha ya so isumba imigisha y’imisozi yahozeho

n’ibyifuzo by’imirambi ya kera:

irakoranire ku mutwe wa Yozefu,

ku ruhanga rw’uwagizwe indatwa mu bavandimwe be.

27Benyamini ni ikirura gitanyagura,

mu gitondo aconshomera icyo yishe,

nimugoroba akagabagabanya iminyago.»

Urupfu rwa Yakobo

28Abo bose ni bo bagize imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Kandi ngibyo ibyo se yababwiye. Yabahaye umugisha; aha buri muryango umugisha uwukwiriye.

29Nuko arabategeka, ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti.

30Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo.

31Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya.

32Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti.»

33Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri, arapfa, asanga abe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help