Yobu 34 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ijambo rya kabiri rya Elihu

1Elihu arongera afata ijambo, agira ati

2«Mwebwe banyabuhanga, nimwumve amagambo yanjye,

namwe bahanga, nimuntege amatwi;

3kuko ugutwi kunyurwa n’amagambo

nk’uko akanwa karyoherwa n’ibiryo.

4Tugerageze gushishoza tumenye igitunganye,

turebere hamwe igikwiye.

5Ni koko, Yobu yaravuze ngo ’Ndi intungane,

ariko Imana yarantereranye.

6Umurava wanjye ntumbuza kubabara,

igikomere cyanjye ntigikira, kandi nta cyaha ngira!’

7Ni nde wamera nka Yobu,

umuntu wirata nk’unywa amazi,

8agacudika n’inkozi z’ibibi,

kandi akagendana n’abagome?

9Yarivugiye ngo ’Gukora ugushaka kw’Imana,

nta cyo bimariye umuntu.’

10None rero, bantu mushyira mu gaciro, nimuntege amatwi:

Ubugome buri kure y’Imana,

kandi akarengane ntikarangwa kuri Nyir’ububasha!

11Buri wese amwitura ibyo yakoze,

kandi akamugenera akurikije imyifatire ye.

12Oya rwose, Imana ntiba gito,

kandi Nyir’ububasha si we wanga ukuri.

13Haba hari undi wamushinze kumenya isi,

akanamuragiza ibiyiriho byose?

14Ese aramutse yishubije umwuka we,

akatuvanamo ubuzima akabwisubiza,

15ibinyamubiri byose ntibyapfira rimwe,

umuntu agasubira mu gitaka?

16Niba ufite ubwenge, umva ibyo nkubwira,

utege amatwi amagambo yanjye.

17Ese uzirana n’ukuri yashobora gutegeka?

Watinyuka se gushinja Nyir’ubutungane Ushobora byose?

18Ni we ubwira umwami, ati ’Nta cyo umaze’,

akabwira ibikomangoma ati ’Muri abagome.’

19Nta bwo arengera abatware,

ntabera umukire ngo arenganye umukene,

kuko bose ari we wabaremye.

20Bakinduka mu kanya gato, igicuku kinishye;

arimbura abakire bakibagirana,

kandi yamagana ibikomerezwa, bikabura gitabara.

21Koko rero, amaso ye ayahoza ku bantu,

akabona aho banyuze hose;

22nta mwijima cyangwa ijoro

inkozi z’ibibi zamwihishamo.

23Imana ntiha umugambi umuntu,

ngo ajye kwiregura imbere yayo.

24Ikindura abakomeye nta we ibajije,

maze ku ntebe yabo ikahicaza abandi.

25Izi neza ibikorwa byabo,

yahengera nijoro ikabahanantura bagahonyorwa.

26Ibatsibagura kimwe n’abagome,

bagakubitirwa ku karubanda aho bose babona,

27kuko baba baranze kuyikurikira,

bakirengagiza inzira zayo,

28bigatuma imiborogo y’abakene iyigeraho,

ikumva n’induru z’abatishoboye.

29Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja?

Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde?

Nyamara igenzura ibihugu n’abantu,

30kugira ngo hatagira umugome utegeka,

muri babandi bashaka koreka imbaga mu mutego.

31Ariko, hagize ubwira Imana ati

’Narashutswe, sinzongera gukora icyaha,

32ibyo ntazi, ujye ubinyigisha,

kandi niba naracumuye, sinzabyongera’,

33urumva se yamuhanira ibyaha bye?

Ubwo rero unegura imigambi ye,

ukaba ari wowe ugomba kwihitiramo igikwiye ntabigutegetse,

ngaho ibyo uzi bivuge!

34Nyamara, abantu bashyira mu gaciro,

kimwe n’undi munyabuhanga wese ubyumva, bazavuga bati

35’Yobu aravuga nk’injiji,

amagambo ye ntiyerekeranye.’

36Koko rero, Yobu akwiye gufatirwa imigambi,

kuko yavuze nk’abagiranabi;

37yagize gucumura, none yongeyeho no kwivumbura,

bigeza aho bamwe muri twe bashidikanya,

kandi akomeza guhata Imana amagambo.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help