1Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine, bagera mu butayu bwa Sinayi.
2Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi.
3Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi, avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli, uti
4’Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza.
5None rero nimwumva ibyo mbabwira, mukubahiriza Isezerano ryanjye, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye;
6ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.»
7Musa araza, akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse.
8Imbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe, iti «Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza!» Nuko Musa ashyira Uhoraho igisubizo cy’imbaga.
9Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga.
Imana ibonanira na Musa ku musozi wa Sinayi10Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo.
11Bazabe biteguye ku munsi wa gatatu, kuko ku munsi wa gatatu nyine ari bwo Uhoraho azamanukira ku musozi wa Sinayi imbaga yose ibyirebera.
12Uzashingire rubanda urubibi batazarenga, ubabwire uti ‘Mwirinde kuzamuka ku musozi, ndetse no kwegera uru rubibi’. Umuntu wese uzakandagira ku musozi, azicwa:
13ntihazagire umukoraho, ahubwo bazamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi: ryaba itungo cyangwa umuntu, ntibikabeho. Ihembe nirivuga, abantu bamwe bazazamuke ku musozi.»
14Nuko Musa amanuka umusozi asanga imbaga. Atunganya imbaga; bamesa imyambaro yabo.
15Hanyuma abwira imbaga, ati «Mwitegure mu minsi itatu; ntimwegere abagore banyu.»
16Ku munsi wa gatatu, bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa.
17Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana, maze bahagarara mu nsi y’umusozi.
18Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye.
19Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka: Musa yaravugaga, maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba.
20Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi.
21Uhoraho abwira Musa, ati «Manuka, wihanangirize rubanda, bamenye ntibarenge urubibi bashaka kureba Uhoraho, hato badapfamo benshi.
22Ndetse n’abaherezabitambo basanzwe begera Uhoraho, na bo bagomba kubanza kwitunganya, hato Uhoraho atabacurangura.»
23Musa abwira Uhoraho, ati «Rubanda ntibari bushobore kuzamuka ku musozi wa Sinayi, kuko watwihanangirije uvuga uti ‘Shinga urubibi uzengurutse umusozi, maze uwegurire Uhoraho.’»
24Nuko Uhoraho aramusubiza ati «Ngaho manuka, hanyuma uze kuzamukana na Aroni; nyamara, ari abaherezabitambo ari na rubanda, ntibarenge umupaka ngo bazamuke bagana Uhoraho, hato atabacurangura!»
25Musa rero amanuka asanga rubanda, maze arababwira . . . . . .
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.