Ruta 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Bowozi agaruza ibyo kwa Elimeleki

1Bowozi ajya mu marembo y’umugi, aho inama yajyaga iteranira, maze arahicara. Wa mugabo wagombaga kugaruza iby’umuryango, umwe Bowozi yavugaga, aba arahanyuze. Bowozi aramuhamagara ati «Yewe mugenzi! Enda hano; ba wicaye aha.» Undi araza aricara.

2Nuko Bowozi atora abagabo cumi mu bakuru b’umugi. Arababwira ati «Nimube mwicaye aha.» Baricara.

3Maze Bowozi abwira nyir’ukugaruza iby’umuryango, ati «Ya sambu ya mwene wacu Elimeleki, dore Nawomi wagarutse aturutse mu gihugu cya Mowabu, arashaka kuyigurisha.

4Nasanze rero ngomba kubikumenyesha, nkakubwira nti ’Yigure aba bagabo n’abakuru b’umuryango bose bareba.’ None, niba ushaka kuyigaruza, ngaho yigaruze. Kandi niba utabishaka, ubimbwire mbimenye; kuko nta wundi ufite uburenganzira bwo kuyigaruza, nanjye nza nyuma yawe.» Uwo mugabo ati «Ndashaka kuyigaruza.»

5Bowozi ati «Umenye rero ko umunsi wagaruje iyi sambu, Nawomi akayiguha, uzahita unacyura Ruta, wa Mumowabukazi, umugore wa nyakwigendera, kugira ngo ubyarire uwo nyakwigendera uzamusigarira ku itongo.»

6Nuko wawundi wagombaga kugaruza iby’umuryango ati «Ubwo ari uko bimeze, sinshobora kuyigura, kuko byamviramo gutakaza umugabane wanjye. Ngaho yigurire, nguhaye uburenganzira nari nyifiteho.»

7Kera rero uko byagendaga muri Israheli: iyo abagabo babiri babaga bamaze kumvikana, haba mu byo kugaruza iby’umuryango cyangwa mu byo kugura no kugurisha, umwe yakuragamo urukweto rwe akaruhereza undi. Ni uko muri Israheli bemeranyaga ikintu imbere y’abagabo.

8Ubwo rero wawundi wagombaga kugaruza iby’umuryango abwira Bowozi, ati «Ngaho igurire!» Nuko akuramo urukweto.

9Bowozi abwira abakuru b’imiryango n’imbaga yose yari aho, ati «Muzambere abagabo ko uyu munsi nguze na Nawomi ibyari ibya Elimeleki byose, kimwe n’ibya Kiliyoni, n’ibya Mahiloni.

10Ubu kandi mpise ncyura na Ruta w’Umumowabukazi muka Mahiloni, kugira ngo mbyarire nyakwigendera umwana uzamusigarira ku itongo, no kugira ngo kandi izina rye ritazibagirana mu bavandimwe be no mu marembo y’umugi. Uyu munsi muri abagabo bo kubihamya.»

11Nuko rubanda rwose rwari aho mu nama, kimwe n’abakuru b’umuryango, baravuga bati «Turi abagabo! Uwo mugore ucyuye iwawe, Uhoraho azamugire nka Rasheli na Leya, bo inzu ya Israheli ishingiyeho. Ugende utunge, utunganirwe muri Efurata, maze izina ryawe ryamamare i Betelehemu.

12Abana Imana izaguha kubyarana n’uwo mugore bazatume urugo rwawe rukomera nk’urwa Pereshi mwene Yuda na Tamara.»

Bowozi acyura Ruta akamubyaraho Obedi

13Bowozi acyura Ruta maze amugira umugore we. Uhoraho amuha gusama abyara umuhungu.

14Abagore babwira Nawomi, bati «Uhoraho nashimwe, We utagutereranye ngo ubure uzakurengera, ahubwo akaguha umwuzukuru uzaba ikirangirire muri Israheli.

15Azatuma usubirana amagara wahoranye, maze akubere akabando ko mu zabukuru. Uyu mukazana wawe ugukunda ni we umukubyariye: ubu se ntakurutiye abahungu barindwi?»

16Nawomi aterura umwana, amwiyegamiza ku gituza; kuva ubwo aba ari we umwirerera.

17Abagore b’abaturanyi baza kumwita izina, bavuga bati «Nawomi yabonye umuhungu!» Nuko bamwita Obedi. Ni we wabyaye Yese, se wa Dawudi.

Amasekuru ya Dawudi

18Dore abakomoka kuri Pereshi, n’uburyo bakurikirana. Pereshi yabyaye Hesironi;

19Hesironi abyara Ramu; Ramu abyara Aminadabu;

20Aminadabu abyara Nahasoni; Nahasoni abyara Salimu;

21Salimu abyara Bowozi; Bowozi abyara Obedi;

22Obedi abyara Yese; maze Yese abyara Dawudi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help