Icya mbere cy'Abamakabe 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igitero cyo muri Idumeya no mu gihugu cy’Abahamoni(2 Mak 10.14–33)

1Amahanga abakikije ngo yumve ko urutambiro rwongeye kubakwa, n’Ingoro ko yongeye gusubirana nk’uko yari imeze mbere, bararakara cyane,

2maze biyemeza gutsemba urubyaro rwa Yakobo rwari rubatuyemo; batangira kwica no kwirukana bamwe muri rubanda.

3Yuda arwana na bene Ezawu bo muri Idumeya no mu gihugu cy’Akarabateni, kuko ari ho bari bafungiye Abayisraheli. Arabanesha, abagira ubusa maze abatwara iminyago.

4Aza kwibuka n’ubugome bwa bene Bayani, bari barabereye umuryango inkomyi n’impamvu y’ibyago, kubera ibico bajyaga babatega ku mayira.

5Amaze kubakubakubira mu minara yabo, abafungiramo maze arabarimbura; iyo minara ayiha inkongi, ayitwikana n’ibyari biyirimo byose.

6Ibyo birangiye anyura mu Bahamoni, ahasanga ingabo zikomeye n’abaturage benshi bategekwaga na Timote.

7Abagabiza ibitero byinshi, arabahashya, baratsindwa.

8Yigarurira atyo Yazeri n’insisiro zayo zose, hanyuma agaruka muri Yudeya.

Ibyabanjirije ibitero byo muri Galileya na Gilihadi

9Nuko abanyamahanga bari batuye muri Gilihadi, bajya inama yo gutsemba Abayisraheli batuye mu gihugu cyabo, bo ariko bahungira mu kigo cy’i Datema.

10Bohereza Yuda n’abavandimwe be amabaruwa yanditsemo aya magambo ngo «Abanyamahanga badukikije bagiye inama yo kudutsemba.

11Baritegura gufata ikigo ducumbitsemo, kandi Timote ni we mugaba w’igitero cyabo.

12Nimutebuke rero mubadukize, kuko abenshi muri twe bapfuye.

13Abavandimwe bacu bose bari batuye mu gihugu cya Tobi bashiriye ku icumu, abagore n’abana babo bajyanywe bunyago, ibyabo byose barabicujwe, kandi banahiciye abantu bagera ku gihumbi.»

14Igihe bariho basoma ayo mabaruwa, hatunguka izindi ntumwa ziturutse muri Galileya, zambaye imyambaro y’ibishwangi kandi zifite ubutumwa bumwe n’ubwa mbere; bwagiraga buti

15«I Putolemayida, i Tiri n’i Sidoni ndetse no muri Galileya y’abanyamahanga yose, baraduhagurukiye ngo badutsembe.»

16Yuda na rubanda ngo bumve ayo magambo, bakoranya inama ikomeye yo gusuzuma ukuntu batabara abavandimwe babo bagirijwe n’ibyago, hamwe n’ibitero by’abanzi.

17Nuko Yuda abwira umuvandimwe we Simoni, ati «Toranya abantu, maze ujye gutabara abavandimwe bawe bo muri Galileya; naho jyewe n’umuvandimwe wanjye Yonatani, turajya muri Gilihadi.»

18Muri Yudeya ahasiga Yozefu mwene Zakariya na Azariya, umutware w’umuryango hamwe n’ingabo zisigaye, kugira ngo barinde igihugu.

19Arabategeka ati «Muyobore iyi mbaga kandi ntimuzashoze intambara n’amahanga, kugeza ko tuzahindukira.»

20Simoni ahabwa abantu ibihumbi bitatu bo gutera muri Galileya, naho Yuda ajyana abantu ibihumbi munani, batera muri Gilihadi.

Ibitero byo muri Galileya no muri Gilihadi(2 Mak 12.10–31)

21Simoni rero atera muri Galileya, ashoza intambara nyinshi n’abanyamahanga, baratsindwa;

22arabakurikirana kugera ku marembo y’ikigo cy’i Putolemayida. Ku rugamba hari haguye abanyamahanga bagera ku bihumbi bitatu, ibyo bari bafite arabibanyaga.

23Ajyana Abayahudi bo muri Galileya no muri Arubata, hamwe n’abagore babo n’abana babo n’ibyo bari batunze byose, abazana muri Yudeya basabwe n’ibyishimo.

24Nuko Yuda Makabe na murumuna we Yonatani, bambuka Yorudani, bagenda iminsi itatu mu butayu.

25Baza guhura n’Abanabateni babakira neza babatekerereza ibyabaye byose ku bavandimwe babo bo muri Gilihadi,

26n’ukuntu bamwe muri bo bari bafungiwe i Bosora, i Bosori, muri Alema, i Kasifo, i Makedi n’i Karinayini; aho hose hakaba imigi minini kandi ikomeye,

27hari n’abandi bafungiye mu yindi migi ya Gilihadi, kandi abanzi babo biyemeje ko bucya batera iyo migi ikomeye bakayifata, n’abayituyemo bose bakabatsembera umunsi umwe.

28Ako kanya, Yuda ahita ayobora ingabo ze mu nzira igana i Bosora, yahuranyije ubutayu. Yigarurira umugi, abagabo bose amaze kubamarira ku bugi bw’inkota no kubanyaga ibyo bari bafite, umugi arawutwika.

29Ubwo ahaguruka aho nijoro, baragenda bagera ku kigo cy’i Datema.

30Mu gitondo cya kare, ngo bubure amaso babona igitero cy’abantu benshi, bitwaje inzego n’imashini z’intambara kugira ngo bigarurire umugi, ndetse bahita batera.

31Yuda abonye ko urugamba rutangiye, kandi ko n’urusaku rwinshi ruvanze n’imyoromo y’uturumbeti rwazamukaga mu mugi rugana mu ijuru,

32abwira ingabo ze ati «Uyu munsi nimurwanire koko abavandimwe banyu!»

33Yigiza imbere abantu be, abagabanyamo amatsinda atatu yo kugota umwanzi. Ubwo uturumbeti turavuga, tujyaniranye n’amasengesho atakamba.

34Ingabo za Timote zimenye ko ari Makabe ubasatiriye, ziramuhunga. Makabe arabatsinda karahava, ku buryo bapfushije nk’abantu ibihumbi munani uwo munsi.

35Hanyuma ahindukirana Alema, arayitera maze arayigarurira, abagabo bose amaze kubica no kubanyaga ibyo bari bafite, umugi arawutwika.

36Ahavuye, ajya kwigarurira Kasifo, Makeda, Bosori n’indi migi ya Gilihadi.

37Nyuma y’ibyo, Timote akoranya ikindi gitero, araza aca ingando ahateganye na Rafoni hakurya y’umugezi.

38Nuko Yuda yohereza abajya gutata iyo ngando, bagaruka bamubwira bati «Uwo mutware ari kumwe n’abanyamahanga bose badukikije, baremye igitero kinini cyane,

39ndetse bitabaje n’Abarabu ngo babafashe; none baciye ingando hakurya y’umugezi, biteguye kuza kugutera.» Yuda ahera ko ajya kubasanganira.

40Igihe Yuda n’ingabo ze bageze hafi y’umugezi, Timote abwira abagaba b’ingabo ze ati «Naramuka adutanze kwambuka, ntituzamubasha, kuko azaba aturushije amahirwe.

41Ariko aramutse agize ubwoba agaca ingando hakurya y’umugezi, tuzambukira ahateganye na we maze tumutsinde.»

42Nuko Yuda ngo agere hafi y’umugezi, akwirakwiza abanditsi b’umuryango ku nkengero y’umugezi, maze arabategeka ati «Ntihagire n’umwe mureka ashinga ihema rye ahubwo bose nibajye ku rugamba!»

43Ahera ko yambuka uwa mbere asatira abanzi; rubanda rwose ruramukurikira. Abanyamahanga arabamenesha, bagenda bajugunyanga intwaro zabo, birukira mu ngoro y’i Karinayini kuhashakira ubwikingo.

44Abayahudi babanza gufata umugi, hanyuma batwika ingoro n’abari bayirimo bose. Nuko Karinayini isenywa ityo, kandi kuva ubwo ntibaba bagihangara kurwanya Yuda.

45Yuda akoranya Abayisraheli bose bari mu gihugu cya Gilihadi, kuva ku mwana muto kugera ku muntu mukuru, hamwe n’abagore babo, abana babo n’ibintu byabo, maze iyo mbaga yose ishyira nzira igana mu gihugu cya Yudeya.

46Bageze i Efuroni, wari umugi munini kandi ukomeye cyane wubatse hafi y’inzira, babona ko badashobora kuwuzenguruka, haba kuwunyura iburyo cyangwa ibumoso, basanga ahasigaye ari ukuwambukiranya.

47Abaturage bawo babima inzira, ndetse n’amarembo yawo bayahindiza amabuye.

48Yuda aboherereza ubutumwa bubahumuriza agira ati «Tugiye kwambukiranya igihugu cyanyu kugira ngo tugere mu cyacu, nta we uri bubagirire nabi, turitambukira gusa!» Ariko bo banga kumwugururira.

49Ni bwo rero Yuda amenyesheje ingabo ze, ko buri muntu ashingira ibirindiro aho ari.

50Nuko ab’intwari mu ngabo bashinga ingamba, maze Yuda abarwanya umunsi wose n’ijoro ryose, umugi wose arawigarurira.

51Abagabo bose abagabiza ubugi bw’inkota, umugi wabo arawurimbura kugera ku mfatiro zawo, atwara iminyago maze awambuka agenda hejuru y’intumbi.

52Abayahudi bambuka Yorudani, bagera mu kibaya kinini kiri ahateganye n’umugi wa Betishani.

53Inzira yose Yuda yagendaga asindagiza abananiwe, akomeza rubanda rwose umutima, kugera muri Yudeya, igihugu cyabo.

54Bazamuka umusozi wa Siyoni mu byishimo n’umunezero, batura ibitambo bitwikwa kuko bari batabarutse amahoro, nta n’umwe mu babo wahaguye.

Ibyago by’i Yaminiya: ugutsindwa kwa Yozefu na Azariya(2 Mak 12.32–45)

55Igihe Yuda na Yonatani bari mu gihugu cya Gilihadi, naho Simoni umuvandimwe wabo ari imbere ya Putolemayida muri Galileya,

56Yozefu mwene Zakariya na Azariya, bari abagaba b’ingabo, ngo bumve ibikorwa byabo by’ubutwari n’intambara barwanye,

57baribwira bati «Reka natwe twishakire icyivugo, tujye kurwanya amahanga adukikije.»

58Nuko baha amategeko ingabo bayoboraga, baherako batera umugi wa Yaminiya.

59Gorigiya n’ingabo ze basohoka mu mugi ngo basakirane, barwane.

60Yozefu na Azariya batsinzwe barahunga, abanzi barabakurikirana kugera ku rugabano rwa Yudeya. Uwo munsi hapfa abantu bagera ku bihumbi bibiri mu mbaga y’Abayisraheli.

61Ibyo biba icyago gikomeye mu Bayisraheli, kuko banze kumvira Yuda na barumuna be, bakibwira ko ari bwo buryo bwo kugaragaza ubutwari bwabo.

62Cyakora bo, ntibabarirwaga mu bwoko bwa ba bantu bari barahawe ubushobozi bwo gukiza Israheli.

Yuda atsinda igihugu cya Idumeya n’Ubufilisiti

63Nuko ya ntwari Yuda n’abavandimwe be baba ibirangirire muri Israheli, ndetse no mu mahanga yose aho izina ryabo ryavugwaga,

64imbaga y’abantu ikabyiganira iruhande rwabo kugira ngo babashimire.

65Yuda n’abavandimwe be barahaguruka bajya gutera bene Ezawu, bari batuye mu karere k’amajyepfo; umugi wa Heburoni bawufata ku ngufu n’insisiro ziwukikije, inkike zawo zikomeye barazisenya n’iminara yawo barayitwika.

66Ahavuye, agenda yerekeje mu gihugu cy’Abafilisiti yambukiranyije Marisa.

67Uwo munsi, abaherezabitambo bashatse kugaragaza ubutwari bwabo, bagahubukira urugamba, barugwaho.

68Hanyuma Yuda afata inzira ajya i Azoto, yari intara y’Abafilisiti; asenya intambiro zabo, amashusho y’amabazanyo y’ibigirwamana byabo arayatwika, imigi yaho arayisahura, maze agaruka mu gihugu cya Yudeya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help