Ibyakozwe 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi.

Itotezwa rya mbere

Uwo munsi haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya.

2Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane.

3Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko.

4Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana.

Filipo yamamaza Inkuru Nziza muri Samariya

5Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.

6Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona.

7Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira.

8Nuko muri uwo mugi haba ibyishimo byinshi.

9Muri uwo mugi hakaba umugabo witwa Simoni, wari umupfumu, maze agatangaza Abanyasamariya, yiyita akataraboneka.

10Abantu bose kuva ku muto kugera ku mukuru bakamwihambiraho, bavuga bati «Uyu muntu arimo Ububasha bw’Imana, ubwo bita Ubuhangange.»

11Icyatumaga bamwihambiraho batyo, ni uko yari amaze igihe kirekire yarabararuye n’ubwo bupfumu bwe.

12Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.

13Nuko na Simoni ubwe aremera, arabatizwa, maze yihambira kuri Filipo; yabona ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza byakorwaga, akumirwa.

14Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani.

15Bagezeyo, basabira Abanyasamariya kugira ngo bahabwe Roho Mutagatifu,

16kuko ari nta n’umwe muri bo yari yaramanukiyeho; bakaba bari barabatijwe gusa mu izina rya Nyagasani Yezu.

17Nuko Petero na Yohani babaramburiraho ibiganza, maze bahabwa Roho Mutagatifu.

18Simoni rero ngo abone ko Roho Mutagatifu atangwa no kuramburirwaho ibiganza n’Intumwa, azizanira amafaranga, azibwira ati

19«Nimumpe nanjye ubwo bubasha, kugira ngo uwo nzaramburiraho ibiganza ajye ahabwa Roho Mutagatifu.»

20Petero aramusubiza ati «Uragapfana n’amafaranga yawe, kuko watekereje ko ingabire y’Imana igurwa amafaranga!

21Nta mugabane, nta n’umurage ufite muri ibi, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

22Ngaho rero ihane ubwo bugome bwawe, kandi utakambire Nyagasani; wenda yakubabarira icyo gitekerezo cyinjiye mu mutima wawe,

23kuko mbona uri mu ndurwe isharira no mu ngoyi y’icyaha.»

24Simoni ni ko gusubiza ati «Nimunsabire namwe kuri Nyagasani, kugira ngo hatagira ikingwirira mu byo mwavuze.»

25Petero na Yohani bamaze guhamya no kwamamaza ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bamamaza Inkuru Nziza mu nsisiro nyinshi z’Abanyasamariya.

Filipo n’umutware w’Umunyetiyopiya

26Umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo, ati «Haguruka, ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalemu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi.»

27Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu.

28Yari mu nzira ataha, yicaye mu igare rye, agenda asoma igitabo cya Izayi umuhanuzi.

29Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.»

30Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati «Mbese aho ibyo usoma urabyumva?»

31Undi aramusubiza ati «Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira.» Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe.

32Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi

«Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro,

cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya,

na we ntiyaruhije abumbura umunwa.

33 Yacishijwe bugufi, acirwa urubanza rw’akarengane.

Ni nde uzavuga iby’abazamukomokaho?

Ko ubugingo bwe bwazimanganye ku isi, nta cyo yasize.»

34Uwo mutware abaza Filipo ati «Ndagusabye ngo umbwire: ni nde umuhanuzi avugaho ibi ngibi? Ni kuri we ubwe, cyangwa se ni undi muntu yavugaga?»

35Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.

36Uko bagakomeje inzira baza kugera ku mugezi, wa mutware aravuga ati «Dore amazi! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa?» (37 Filipo aramusubiza ati «Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, birashoboka.» Undi aramubwira ati «Ndemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana.»)

38Nuko ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo n’umutware, maze Filipo aramubatiza.

39Bamaze kuva mu mazi Roho Mutagatifu ajyana Filipo, uwo mutware ntiyongera kumubona ukundi, ahubwo yikomereza urugendo rwe yishimye.

40Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help