Nahumu 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

(Kuri Yuda)

1Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi,

izanywe no kubamenyesha amahoro.

Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe,

urangize n’imihigo wahize,

kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi,

akaba yarimbuwe burundu!

3Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo,

ni we ubwe kuzo rya Israheli,

kuko abasahuzi bari barabacuje,

bakabatsembaho umuzabibu.

II. IRIMBURWA RYA NINIVINinivi iterwa ikarimburwa

2Igitero kiguteye kiguturutse imbere!

Rinda ibigo byawe, ugenzure n’amayira!

Kenyera ukomeze, ukoreshe imbaraga zawe zose!

4Ingabo z’intwari zabo zisize ibara ritukura,

abakurwanya bambaye imyambaro y’umuhemba.

Dore biteguye kugaba igitero:

ibyuma byose by’amagare y’intambara birarabagirana,

amacumu aratigita yerekera impande zose!

5Mu mayira amagare y’intambara aragenda nk’ayasaze,

ngayo mu bibuga arihuta cyane,

ameze nk’amafumba y’umuriro, aranyaruka nk’umurabyo.

6Umwami wa Ninivi ahamagaje abagaba b’ingabo ze,

ngabo baragenda babyigana.

Barihutira kugera ku nkike,

aho bateguye ibyo bari bwikingeho.

7Amarembo yerekera ku Ruzi arasunitswe,

ingoro y’umwami irafashwe.

8Ishusho ry’imanakazi yabo riramanuwe, bararisahuye;

abaja bayo baraganya nk’inuma, bikomanga ku gituza.

9Kuva kera Ninivi yari nk’ikizenga cy’amazi menshi,

ariko none dore atangiye gusandara impande zose.

Barabahamagara bati «Nimuhagarare, mukomere!»

ariko ntihagire n’umwe ugaruka.

10Nimusahure feza! Musahure na zahabu!

Ubukungu bw’aho ntibugira ingano,

barunze ibintu birenze urugero by’agaciro gakomeye.

11Byose birasenyutse, birasahuwe, birarimbutse!

Abantu b’aho bose bacitse intege, amavi arakomangana,

barahinda umushyitsi umubiri wose,

mu maso habo harasuherewe.

Ninivi imeze nk’intare yaneshejwe

12Mbese rya senga ry’intare riri he?

Ibyana by’intare ni ho byiberaga,

n’igihe yabaga yagiye guhiga,

ntibigire ikibihungabanya!

13Intare yacagaguraga umuhigo ikagaburira ibyana byayo,

yawutanyaguriraga n’ingore zayo;

yuzuzaga ibyo yishe mu buvumo bwayo,

no mu masenga yayo inyama yacagaguye.

14Noneho dore ndakwibasiye,

uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Amagare yawe y’intambara nzayahindura umwotsi,

ibyana by’intare byawe mbitsembeshe inkota.

Nzakubuza ibyo wasahuraga ku isi yose,

n’ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help