1Abari ku ngoyi y’ubucakara bose bagomba kumva ko ba shebuja bakwiye icyubahiro cyose, kugira ngo Izina ry’Imana n’inyigisho y’ukuri bitazatukwa.
2Abafite ba shebuja b’abakristu, baririnde kubasuzugura bitwaje ko ari abavandimwe. Ahubwo bazabakorere neza kurushaho, kuko nyine iyo mirimo iba igenewe abayoboke n’abavandimwe batoneshejwe n’Imana.
Gusabanira Imana birimo inyungu nyinshiNgibyo ibyo ugomba kwigisha no gushishikariza abandi.
3Nihagira umuntu wigisha ukundi, ntiyite ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho itoza gusabanira Imana,
4azaba ari umuntu wahumishijwe n’ubwirasi; aba ari injiji irwaye gukurura impaka no guterana amagambo. Aho ni ho hava ishyari, amakimbirane, gutukana, gukekana nabi,
5n’impaka z’urudaca ziterwa n’abantu bararutse umutima, batakimenya ukuri, kandi bakibwira ko ubusabaniramana ari uburyo bwo kwishakira inyungu.
6Yego nanone gusabanira Imana birimo inyungu nyinshi cyane, ariko ku muntu wishimiye ibyo afite.
7Koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho.
8Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo.
9Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.
10Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.
Izindi nama zihariye zigenewe Timote11Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.
12Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi.
13Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato:
14wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu.
15Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi,
16Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen.
Amabwiriza yerekeye abakire17Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge.
18Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi.
19Bityo, bazaba bizigamiye ubwabo ubukungu nyabwo mu gihe kizaza, bazakesha kuronka ubugingo nyakuri.
Gusezera20Timote rero, wite ku byo waragijwe, wirinde abavuga amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana, bakabyutsa impaka zishingiye ku ngirwabuhanga.
21Kubera ko ari bwo bashyize imbere, byatumye bamwe bitandukanya n’inzira y’ukwemera.
Ineza y’Imana ihorane namwe!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.