Icya kabiri cya Samweli 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi yakira Mefibosheti

1Nuko bukeye, Dawudi arabaza ati «Mbese hari uwaba yararokotse wo mu nzu ya Sawuli, ngo mubere indahemuka kubera Yonatani?»

2Mu nzu ya Sawuli hari umugaragu witwaga Siba, baramuhamagaza aza kwa Dawudi. Umwami aramubaza ati «Ni wowe Siba?» Na we arasubiza ati «Ni jye, umugaragu wawe.»

3Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.»

4Umwami aramubaza ati «Aba hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Aba kwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.»

5Umwami aherako amwohereza kumushaka kwa Makiri mwene Amiyeli, i Lodebari.

6Nuko Mefibosheti mwene Yonatani, umuhungu wa Sawuli, agera kwa Dawudi. Ahageze, agwa yubamye ku butaka, aramupfukamira. Dawudi aramuhamagara ati «Mefibosheti!» Undi ati «Karame! Umugaragu wawe ndi hano!»

7Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»

8Mefibosheti arapfukama, aravuga ati «Umugaragu wawe yaba ari nde kugira ngo umwiteho, kandi jyewe ndi nk’imbwa yapfuye!»

9Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati «Ibyari ibya Sawuli n’inzu ye byose, mbigabiye umuhungu wa shobuja.

10Naho wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzamukorera, muhinge imirima ye, muzanire ibyo kurya umuhungu wa shobuja. Kandi Mefibosheti mwene shobuja, azajya arira ku meza yanjye iminsi yose.» Ubwo Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.

11Nuko Siba abwira umwami ati «Umugaragu wawe azakora uko umwami, umutegetsi wanjye, abitegetse umugaragu we.»

Mefibosheti rero yariraga ku meza y’umwami nk’umwe mu bahungu b’umwami.

12Mefibosheti na we yari afite umwana w’umuhungu witwa Mika. Kandi n’abari mu rugo rwa Siba bose, bari abagaragu ba Mefibosheti.

13Mefibosheti yari atuye i Yeruzalemu, kuko yasangiraga iteka n’umwami. Yaracumbagiraga kuko yari yararemaye amaguru yombi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help