Icya mbere cy'Abamakabe 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubwamamare bw’Abanyaroma

1Nuko Yuda aza kumva bavuga ibyerekeye Abanyaroma. Ngo bari abantu b’ibihangange, bakagwa neza ku bunze ubumwe na bo bose kandi bakabana neza n’ubasanze wese, mbese bari intwari koko.

2Bamutekerereza ibitero bagabye n’ibikorwa bakoze mu Bugalati, ukuntu bigaruriye icyo gihugu bakanabaka umusoro,

3ibyo bakoze byose mu gihugu cya Hispaniya, bashaka kwigarurira ibisimu by’umuringa n’ibya zahabu byo muri icyo gihugu.

4Banamutekerereza ukuntu batsinze icyo gihugu cyose babikesheje ubwenge bwabo buhugutse n’umuhate wabo, (koko kandi icyo gihugu cyari kure y’iwabo cyane); bakaba baratsinze n’abami baturutse ku mpera z’isi baje kubarwanya, barabatsinda bikomeye naho abandi bakabazanira umusoro buri mwaka.

5Ndetse bari baratsinze na Filipo na Perise, umwami w’Abakitimu, n’intwaro zabo, kimwe n’abandi bose bari barabahagurukiye, maze barabayoboka.

6Antiyokusi mukuru, umwami wa Aziya wari waje kubarwanya n’inzovu ijana na makumyabiri, abanyamafarasi, amagare y’intambara n’igitero kinini, baramutsinze ibi bidasubirwaho, ndetse banamufata mpiri.

7Ari we, ari n’abamuzunguye ku ngoma bose, bategekwa kujya bazana imisoro uko igihe kigeze, no gutanga abantu ho ingwate.

8Nuko bamunyaga igihugu cy’Ubuhinde, Mediya, Lidiya na zimwe mu ntara zirusha izindi ubwiza, bamaze kubimunyaga babigabira umwami Ewumene.

9Ni bwo abo mu Bugereki bahuje umugambi wo kujya kubatsemba,

10ariko Abanyaroma ngo babimenye boherezayo umugaba umwe w’ingabo, arabarwanya maze bapfamo abantu benshi. Abagore n’abana babatwara ari imbohe, babasahura ibyabo byose, igihugu barakigarurira, basenya ikigo cyabo n’abantu babo babagira abacakara, bakaba na n’ubu bakiburimo.

11Naho ibindi bihugu n’ibirwa byari byarabigometseho, Abanyaroma bari barabitsinze kandi barabyigarurira.

12Nyamara amacuti yabo n’ababiringiraga, bakomeje kugirana na bo umubano mwiza. Bigaruriye n’abami baturanye ndetse n’aba kure, bityo ababumvise bose bakabatinya.

13Abo babaga bashatse gutabara no kwimika, bakaganza; abo badashatse bakabanyaga ingoma; mbese koko baba ibihangange ku buryo bugaragara.

14Cyakora, muri ibyo byose, nta n’umwe muri bo wambaraga ikamba cyangwa umwambaro wa cyami, ngo na we bimuheshe ikuzo.

15Bishyiriyeho inama nkuru igizwe n’abantu magana atatu na makumyabiri yateranaga buri munsi, kugira ngo basuzume ibibazo bya rubanda kandi ngo barusheho kugira umutekano.

16Buri mwaka, umuntu umwe yashingwaga ubuyobozi bwayo agategeka igihugu cyose; mbese bose bakamwumvira nta ngingimira cyangwa se ishyari.

Abayahudi bagirana amasezerano n’Abanyaroma

17Yuda rero ni ko gutoranya Ewupolemi, mwene Yohani wo mu nzu ya Akosi, na Yasoni mwene Eleyazari, abatuma i Roma kugira ngo bajye gushaka umubano, bagirane amasezerano n’Abanyaroma,

18no kugira ngo bababohore kuko yabonaga abami b’Abagereki barushaho gukandamiza Israheli.

19Bamaze gukora urugendo rurerure bagera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru, bafata ijambo, bagira bati

20«Yuda Makabe n’abavandimwe be hamwe n’imbaga yose y’Abayahudi babadutumyeho, kugira ngo tugirane amasezerano, tubane mu mahoro kandi tubarirwe mu mubare w’abayoboke banyu n’incuti zanyu.»

21Ayo magambo ashimisha abateraniye mu nama bose.

22Dore amagambo banditse ku bimanyu by’umuringa bakabyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bibere Abayahudi ikimenyetso cy’amahoro n’icy’amasezerano bagiranye:

23«Amahoro nasagambe ku Banyaroma n’Abayahudi iteka ryose, haba mu nyanja cyangwa ku butaka! Inkota n’umwanzi nibijye kure yabo!

24Roma niramuka itewe iyambere cyangwa se umwe mu ncuti zayo wo mu gihugu itegeka,

25Abayahudi bose bazaturwanirira uko bishobotse n’umutima wabo wose.

26Ntibazagira icyo baha abanzi, cyaba ingano, intwaro, feza cyangwa amato: ni ko Roma ibyemeje kandi ikazubahiriza amasezerano yayo nta ngwate.

27Na none kandi, igihugu cy’Abayahudi nikibanza guterwa, Abanyaroma bazakirwanirira n’umutima wabo wose.

28Nta cyo bazaha abanzi, cyaba ingano, intwaro, feza cyangwa amato: ni ko Roma ibyemeje kandi ikazubahiriza amasezerano yayo nta buryarya.

29Ayo ni yo masezerano Roma igiranye n’igihugu cy’Abayahudi.

30Niba kandi mu gihe kizaza hari bamwe bashatse kugira icyo bongeraho cyangwa se bakuraho bizakorwa uko bishoboka; ibigomba kongerwaho cyangwa se kuvanwaho bizaba ihame.

31Naho ku byerekeye amarorerwa yose Demetiriyo yabakoreye, twamwandikiye muri aya magambo tuti ’Ni iki gituma ukandamiza Abayahudi, incuti zacu twagiranye amasezerano?

32Nibongera rero kukurega, tuzabatabara tukurwanye haba mu nyanja cyangwa ku butaka.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help