Icya kabiri cya Samweli 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sheba agomera Dawudi

1Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati

«Nta mugabane dufitanye na Dawudi,

nta n’umurage dusangiye na mwene Yese!

Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!»

2Abayisraheli bose barazamuka, bareka Dawudi kugira ngo bakurikire Sheba, mwene Bikuri. Ariko Abayuda basigarana n’umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorudani kugera i Yeruzalemu.

3Dawudi ataha iwe i Yeruzalemu. Umwami afata ba bagore cumi b’inshoreke yari yasize ku rugo, maze abashyira mu nzu igenzurwa. Akabaha ibibatunga, ariko ntiyongera kubana na bo. Nuko baguma aho nk’imfungwa kugeza ku munsi w’urupfu rwabo; bameze nk’abapfakazi kandi umugabo akiriho.

Yowabu yica Amasa

4Bukeye, umwami abwira Amasa, ati «Mpamagariza Abayuda bose, bazakwitabe mbere y’iminsi itatu, kandi nawe uzaba uhari.»

5Amasa ajya guhamagara Abayuda, ariko arenza igihe Dawudi yari yategetse.

6Dawudi abwira Abishayi, ati «Noneho Sheba, mwene Bikuri, agiye kutumerera nabi kurusha Abusalomu. Fata abagaragu ba shobuja, ugende ukurikire Sheba, atavaho ashyikira imigi izitiwe, maze akaducika.»

7Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri.

8Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa.

9Yowabu abwira Amasa, ati «Uraho neza se, muvandimwe?» Ikiganza cy’iburyo cya Yowabu gifata mu bwanwa bwa Amasa, kugira ngo amuhobere.

10Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri.

Iherezo ry’ukugoma kwa Sheba

Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri.

11Umwe mu ngabo za Yowabu yari yasigaye iruhande rw’umurambo wa Amasa. Uwo musore yaravugaga ati «Uri uwa Yowabu kandi akaba uwa Dawudi, nakurikire Yowabu!»

12Nyamara, Amasa yari yigaraguye mu maraso ye aho mu nzira, uwo muntu abona ko abahanyuraga bose bahakerererwa, akurura umurambo, awuvana mu nzira awushyira mu gisambu, maze aworosa umwenda, kubera ko abahahitaga bose bahahagararaga.

13Amaze kuwuvana mu nzira, abahanyuraga bose bakurikira Yowabu, bajya gushaka Sheba mwene Bikuri.

14Sheba azenguruka inzu za Israheli zose, kugera Abeli‐Betimaka, maze Ababikuri bose barakorana, baramukurikira.

15Yowabu aza kugota Sheba muri Abeli‐Betimaka. Nuko barunda ikirundo cy’igitaka ku rukuta rw’umugi. Imbaga yose yari kumwe na Yowabu, icukura inkike kugira ngo ihirime.

16Umugore w’umunyabwenge wari mu mugi atera hejuru, ati «Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze ngo mumbwirire Yowabu, muti ’Ngwino hano ngire icyo nkubwira.’»

17Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati «Mbese ni wowe Yowabu?» Aramusubiza ati «Ni jyewe.» Nuko aramubwira ati «Tega amatwi amagambo y’umuja wawe.» Undi aramusubiza ati «Ndakumva.»

18Umugore arakomeza ati «Kera iyo habaga impaka z’urudaca, hari umugenzo wo kuvuga ngo ’Bajye kugisha inama muri Abeli‐Betimaka, ubwo bikaba birangiye.’

19Uyu mugi wacu si wo munyamahoro kandi w’indahemuka mu yindi yose ya Israheli? Naho wowe, urashaka kuwurimbura, kandi ari umurwa mukuru muri Israheli! Urashakira iki koreka umurage w’Uhoraho?»

20Yowabu aramusubiza ati «Reka, ntibikambeho! Sinshaka koreka cyangwa kurimbura!

21Nta bwo ari ko bimeze, ahubwo umugabo wo mu misozi y’i Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yagomeye umwami Dawudi. Nimumutange wenyine, maze ndeke umugi wanyu.» Umugore abwira Yowabu, ati «Ibyo na byo, tugiye kukujugunyira umutwe we, tuwunyujije hejuru y’inkike.»

22Uwo mugore abwira imbaga yose inama yuje ubwenge, nuko batema umutwe wa Sheba mwene Bikuri, maze bawujugunyira Yowabu. Yowabu aherako avuza ihembe, bareka umugi baranyanyagira buri wese ataha mu mahema ye. Yowabu we, agaruka i Yeruzalemu bugufi y’umwami.

Abafasha ba Dawudi

23Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti.

24Adoramu ni we wari ushinzwe imirimo rusange. Yehoshafati, mwene Ahiludi, akaba umunyamabanga w’umwami,

25Shiya yari umwanditsi; Sadoki na Abiyatari bakaba abaherezabitambo.

26Hakaba na Ira w’i Yayiri, wari umuherezabitambo wa Dawudi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help