1Umugore w’umwe mu bagize itorero ry’abahanuzi asanga Elisha, amutakambira agira ati «Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko yubahaga Uhoraho. None uwo yari abereyemo umwenda yaje gufata abahungu banjye babiri, ngo abajyane bajye kumukorera imirimo y’uburetwa.»
2Elisha aramusubiza ati «Urumva nagukorera iki? Utunze iki iwawe?» Umugore aramusubiza ati «Umuja wawe nta cyo atunze imuhira na mba, uretse amavuta make yo kwisiga.»
3Elisha aramubwira ati «Genda utire inzabya zirimo ubusa mu baturanyi bawe bose, utire izo uzashobora kubona zose,
4hanyuma uzatahe wikingiranire mu nzu n’abahungu bawe, maze ya mavuta uyasuke muri za nzabya, urwabya ruzaba rwuzuye urushyire iruhande.»
5Umugore atandukana na Elisha, ageze iwe yinjira mu nzu n’abahungu be, arakinga. Abana bamuzanira inzabya azisukamo amavuta.
6Inzabya zimaze kuzura, abwira umuhungu we, ati «Nzanira urundi rwabya!» Umuhungu aramusubiza ati «Nta rundi rwabya rusigaye.» Nuko amavuta ntiyongera gutemba.
7Hanyuma uwo mugore asanga umuntu w’Imana kugira ngo amubwire ibyabaye, na we aramubwira ati «Genda ugurishe ayo mavuta, wishyure umwenda wawe, kandi amavuta azasigara azagutunga wowe n’abahungu bawe.»
Elisha n’Umushunemukazi8Umunsi umwe, Elisha yanyuze ku murenge wa Shunemu. Ahasanga umugore ukize, uwo mugore amwingingira kuza iwe ngo afungure. Guhera ubwo, Elisha yahanyura akajyayo gufungura.
9Umugore abwira umugabo we, ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana.
10None tumwubakire icyumba gito hejuru y’inzu yacu ahategamye, tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara, maze naza kudusura, ajye acumbikamo.»
11Umunsi umwe, Elisha agera aho iwabo, bamujyana mu cyumba cyo hejuru aryamamo.
12Abwira umugaragu we Gehazi, ati «Hamagara uwo Mushunemukazi!» Aramuhamagara, ahageze ahagarara imbere ye.
13Elisha abwira umugaragu we, ati «Mubwire ngo: Watweretse ko utwubashye cyane, none twakwitura iki? Ese tuzabwire umwami ineza yawe cyangwa se tuzakuratire umugaba w’ingabo?» Aramusubiza ati «Mbana n’abanjye mu mahoro, nta cyo mbuze.»
14Elisha abaza umugaragu we, ati «Twamukorera iki?» Gehazi aramusubiza ati «Dore nta mwana agira kandi umugabo we arashaje.»
15Elisha aramubwira ati «Muhamagare!» Aramuhamagara, umugore araza ahagarara mu muryango.
16Elisha aramubwira ati «Umwaka utaha nk’iki gihe, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.» Umugore aramusubiza ati «Oya, shobuja muntu w’Imana, wibeshya umuja wawe!»
17Umugore asama inda, maze mu mwaka ukurikiyeho, cya gihe yavuganagamo na Elisha kigeze, abyara umwana w’umuhungu, nk’uko Elisha yari yabimubwiye.
Urupfu rw’umwana w’Umushunemukazi18Umwana arakura. Umunsi umwe asanga se mu basaruzi.
19Aramutakira avuga ati «Ndwaye umutwe! Ndwaye umutwe!» Se abwira umugaragu we, ati «Mushyire nyina!»
20Umugaragu aramujyana, amushyikiriza nyina. Nyina aramukikira, ariko agejeje saa sita arapfa.
21Nyina arazamuka amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, hanyuma aramukingirana arisohokera.
22Ahamagara umugabo we, aramubwira ati «Ndagusabye, nyoherereza umwe mu bagaragu n’imwe mu ndogobe, ndagira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana ngaruke.»
23Umugabo aramubaza ati «Ni kuki ushaka kujya iwe uyu munsi, kandi atari ku mboneko y’ukwezi cyangwa kuri sabato?» Aramusubiza ati «Wihagarika umutima!»
24Umugore ategeka ko bamutegurira icyicaro ku ndogobe, maze abwira umugaragu we, ati «Nyobora tugende, ariko ntumpagarike mu nzira ntabikubwiye!»
25Aragenda asanga umuntu w’Imana ku musozi wa Karumeli.
Umuntu w’Imana amurabutswe akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi, ati «Nguriya wa Mushunemukazi!
26Ihute umusanganire maze umubaze uti ’Amakuru ki? Umugabo wawe araho? Umwana ameze neza?’» Umugore aramusubiza, ati «Byose ni amahoro.»
27Ageze ku muntu w’Imana aho yari ku musozi, amufata ibirenge. Gehazi amwegereye ngo amusunike, umuntu w’Imana aramubuza, agira ati «Mureke kuko afite agahinda, ariko Uhoraho yabimpishe, ntiyabimenyesheje.»
28Umugore aravuga ati «Hari ubwo ari jye wisabiye databuja umwana w’umuhungu? Sinari nakubwiye nti reka kumbeshya?»
29Elisha abwira Gehazi, ati «Kenyera, ufate inkoni yanjye mu ntoki maze ugende; nuhura n’umuntu ntumuramutse kandi nihagira ukuramutsa ntumusubize. Iyi nkoni yanjye uzayishyira ku ruhanga rw’umwana.»
30Nuko nyina w’umwana aravuga ati «Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe, singusiga.» Elisha arahaguruka aramukurikira.
31Ubwo Gehazi yari yababanje imbere, ashyira inkoni ku ruhanga rw’umwana, ariko ntihagira ijwi cyangwa se ikindi kimenyetso kiboneka cy’ubuzima. Gehazi aragaruka ahura na Elisha, amubwira ibyabaye, avuga ati «Umwana ntiyakangutse.»
Elisha azura umwana32Elisha ageze mu nzu, asanga koko umwana yapfuye, aryamye ku buriri bwe.
33Arinjira, yikingirana mu nzu hamwe n’umwana, asenga Uhoraho.
34Hanyuma yubama ku mwana ahuje umunwa we n’uw’umwana, amaso ku yandi n’ibiganza ku bindi; akomeza kumwubararaho, umurambo w’umwana urasusuruka.
35Elisha amanuka mu nzu, arigenzagenza, akubita hirya, akubita hino, hanyuma yongera kuzamuka arambarara hejuru y’umwana kugeza ku ncuro ndwi. Ni bwo umwana yitsamuye, abumbura amaso.
36Elisha ahamagara Gehazi, aramubwira ati «Hamagara uwo Mushunemukazi.» Aramuhamagara. Yitabye, Elisha aramubwira ati «Jyana umwana wawe!»
37Umugore yunama ku birenge bya Elisha, akoza umutwe ku butaka, hanyuma afata umwana we arasohoka.
Isupu itanyobwa38Elisha asubira i Giligali, ubwo inzara yacaga ibintu mu gihugu. Kubera ko abahanuzi bo mu itorero ry’aho bari bicaye imbere ye, yabwiye umugaragu we, ati «Shyira inkono nini ku ziko, maze uteke isupu y’abahanuzi.»
39Umwe muri abo bahanuzi ajya ku gasozi gusoroma imboga. Abona umutanga wo mu ishyamba, awusoromaho ibihaza yuzuza umwenda we arataha, arabikeka, abishyira muri ya nkono, nta muntu n’umwe umenye ibyo ari byo.
40Bagaburira abantu, ariko bagisoma kuri iyo supu, batera hejuru bati «Iyi supu irimo uburozi, muntu w’Imana!» Ntibaba bagishoboye kurya.
41Umuntu w’Imana arababwira ati «Nimuzane ifu!» Barayimuzanira ayishyira mu nkono, hanyuma aravuga ati «Nimwarurire abantu barye!» Basanga nta kibi kikiri mu nkono.
Ituburwa ry’imigati42Haza umuntu aturutse i BehaliShalisha, azanira umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!»
43Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!»
44Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.