1Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatatu, Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, bwira Farawo, umwami wa Misiri, n’imbaga y’abantu be, uti
’Nakugereranya n’iki se mu buhangange bwawe?
3Dore rwose umeze nk’isederi yo muri Libani,
ifite amashami meza nk’ishyamba ricucitse,
ikaba ndende n’ubushorishori bwayo bugakabakaba ku bicu.
4Imvura yatumye ikura,
amazi azamuka mu butaka ayiha gusagamba,
igihe atembesha inzuzi mu mpande zayo zose,
akohereza imigezi mu biti byose byo mu gasozi.
5Ni cyo cyatumye ikura,
igasumbya uburebure ibindi biti byo mu gasozi,
imicwira yayo ikagwira n’amashami yayo akiyongera,
irasagamba, ibikesheje ko yahaze amazi.
6Inyoni zose zo mu kirere zarikaga mu mashami yayo,
inyamaswa z’ishyamba zikabyarira mu nsi yayo,
igicucu cyayo kikugamisha abantu batagira ingano.
7Iyo sederi yari yizihije kubera ubunini bwayo
n’uburebure bw’amashami yayo;
kuko yashoreraga imizi yayo mu mazi menshi.
8Nta yindi ihwanye na yo
mu masederi yo mu busitani bw’Imana,
n’imizonobari ntiyagereranywaga n’amashami yayo.
Imyerezi ubwayo nta ho yari ihuriye n’ibishami byayo,
nta n’igiti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana,
cyari gihwanyije na yo ubwiza.
9Nari narayitatse nyihundazaho amababi,
bituma ibiti byose byo muri Edeni,
ari bwo busitani bw’Imana, biyigirira ishyari.’
10None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Iyo sederi, ari yo mwami wa Misiri, yarakuze, iratumbagira ubushorishori bwayo bukabakaba hejuru mu bicu, umutima wayo wiratana iyo ndeshyo.
11Ni yo mpamvu nayizibukiriye, nyigabiza umutware w’amahanga, kugira ngo ayigirire ibikwiranye n’ubugome bwayo, kuko nayirukanye.
12Nuko abanyamahanga, abanyarugomo kurusha andi mahanga yose, barayitema maze bayisiga aho barigendera. Amababi yayo anyanyagira ku misozi no mu bibaya byose; amashami yayo avunagurikira mu mihora yose y’igihugu, abantu bose bazibukira igicucu cyayo, barayihunga.
13Inyoni zose zo mu kirere zatururiye ku bisigazwa byayo, inyamaswa z’ishyamba ziribata amashami yayo.
14Nuko rero, ntihazagire igiti na kimwe cyegereye amazi cyongera kureshya gityo, ntihazagire icyongera kugeza ubushorishori bwacyo mu bicu, cyangwa ngo igiti cyavomerewe cyongere kugira uburebure bureshya butyo; kuko byose byagenewe gupfa bikajya mu kuzimu, bigasanga abarambitswe mu rwobo.
15Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi iyo sederi imanukira ikuzimu, maze nkayifungiranira mu nyenga, nategetse isi yose kujya mu cyunamo. Nahagaritse inzuzi ntizongera gutemba, n’amazi menshi arakama. Libani yacuze umwijima ku mpamvu y’iyo sederi, n’ibiti byose byo mu gasozi biruma kubera yo.
16Mu rusaku rw’ukurimbuka kwayo nahungabanyije amahanga, igihe nyihananturiye ikuzimu ngo ihasange abarambitswe mu rwobo. Igeze mu kuzimu, ibiti byose byahoze muri Edeni byari byarayihabanjirije, kimwe n’ibiti byose by’intoranywa byahoze muri Libani bikahuhirirwa, byose byarahumurijwe.
17Nuko n’inkomoko yayo, yari yarugamye mu gicucu cyayo mu yandi mahanga, na yo imanukira ikuzimu isanga abicishijwe inkota.
18Nakugereranya rero n’ikihe giti mu byo muri Edeni, cyagera ku ikuzo ryawe n’ubuhangange bwawe? Nyamara wahananturiwe ikuzimu hamwe n’ibiti byo muri Edeni, ujya rwagati mu batagenywe, none dore urambaraye hamwe n’abicishijwe inkota. Nguko uko byagendekeye Farawo n’imbaga ye yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.