Umubwiriza 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ntukihutire kubumbura umunwa, maze ngo umutima wawe uhubukire kurogombwa imbere y’Imana, kuko Imana iba mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi; bityo rero ujye uvuga make.

2Koko rero,

imiruho myinshi itera kurota,

n’amagambo menshi agakurura amazimwe.

3Nuhigira Imana, ntugatinde kuzuza umuhigo wawe, kuko idakunda abapfayongo; icyo wahigiye, ujye ugikora.

4Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize.

5Umunwa wawe ntuzatere umubiri wawe gucumura, kandi ntuzabwire intumwa y’Imana ngo «Nari nibeshye!» Ni kuki Imana yagomba kukurakarira kubera amagambo yawe, ikanayogoza ibikorwa byawe?

6Koko rero,

imiruho myinshi itera kurota,

naho amagambo menshi agakurura amatiku.

None rero jya utinya Imana.

Agakabyo mu butegetsi

7Nubona mu gihugu umukene akandamijwe, ukabona ubutabera n’ubutungane bititaweho, ntibizagutere inkeke; bazakubwira ko hejuru y’abakomeye haba hari ababarusha imbaraga, na bo kandi bakaba bazirushwa n’abandi.

8Bazitwaza igifitiye akamaro rubanda nyamwinshi, cyangwa kubahiriza umwami.

Ubukungu na bwo ni ubusa

9Ukunda amafaranga, ntajya ayagwiza; ukunda iby’isi nta nyungu abivanamo. Ibyo na byo ni ukugokera ubusa.

10Ahuzuye ibintu, hagwira n’abaryi; ubwo se inyungu y’ubitunze ni iyihe uretse kubirebesha amaso gusa?

11Umukozi mwiza asinzira neza n’iyo yarya bike; ariko umukungu n’iyo yagwa ivutu ntagoheka.

12Hari ikintu kibabaje nabonye ku isi: kubona umuntu yaragwije umutungo, nyuma ukamushirana!

13Iyo uwo mutungo uhombye, umwana yabyaye asigara amara masa.

14Uko yagasohotse mu nda ya nyina yambaye ubusa, azasubirayo uko yaje; umuruho we wose nta cyo azawukuramo ngo akijyane.

15Na byo biteye agahinda, kubona uko yaje ari na ko agenda, ubwo se bimwunguye iki kubona yararuhiye ubusa?

16Ubundi kandi imibereho ye irangwa n’umwijima, agahinda, indwara n’impungenge nyinshi.

17Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we.

18Nanone kandi, umuntu Imana igabira umukiro n’ibintu, ikamuha kubirya no kubitunga, bityo agashimishwa n’ibyo yavunikiye, na byo ni ingabire y’Imana.

19Ubwo rero ntaba agihangayitswe n’imibereho ye, kuko Imana iba imwitayeho, ikamunezeza umutima.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help