1Uhoraho abwira Musa, ati
2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamara iminsi irindwi ari mu miziro, nk’uko bigenda iyo ari mu muhango w’abakobwa.
3Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya,
4hanyuma nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. Ntazagire ikintu gitagatifu akoraho cyangwa ngo ajye mu Ngoro, kugeza ubwo igihe cy’isukurwa rye kizarangira.
5Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa.
6Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.
7Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.»
Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.
8«Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.