Izayi 50 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho nta bwo yatereranye umuryango we burundu

1Uhoraho avuze atya:

Ruri hehe urwandiko rw’ubusende,

ruhamya ko nirukanye nyoko?

Cyangwa se, ni nde mbereyemo umwenda,

nkaba naramubahayeho ubwishyu?

Nuko rero, mwagurishijwe ku mpamvu y’ibyaha byanyu,

na nyoko asendwa kubera imyivumbagatanyo yanyu.

2Bishoboka bite! Naraje sinagira n’umwe mbona!

Mpamagaye, ntihagira unyitaba?

Mbese, ukuboko kwanjye kwaba ari kugufi cyane,

ku buryo kutabasha kubakiza?

Ni ukuvuga se ko ntabona imbaraga zo kubacungura?

Dore ngiye gukamya inyanja n’igitero cyanjye,

imigezi na yo nyihindure ubutayu,

amafi yicwe n’icyorezo kuko yabuze amazi.

3Ijuru nzaryambika ibyirabura,

maze ndyorose ibigunira.

Indirimbo ya gatatu y’Umugaragu w’Uhoraho

4Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga

kugira ngo menye kuramira uwarushye.

Buri gitondo arankangura,

akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa.

5Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi,

nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka.

6Nategeye umugongo abankubitaga,

imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa;

uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mu maso.

7Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara,

agatuma ibitutsi bitanca intege.

Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye,

kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.

8None se ko undenganura ari hafi,

ni nde watinyuka kumburanya ?

Naze tujyane imbere y’umucamanza!

Ni nde uzanshinja mu rubanza ?

Ngaho niyigaragaze, maze anyegere!

9Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara;

ni nde rero wanshinja icyaha ?

Koko abo bose bazasaza nk’umwambaro,

maze bazaribwe n’inzukira.

10Mbese muri mwe haba hari utinya Uhoraho,

agatega amatwi ijwi ry’umugaragu we,

none akaba agenda mu mwijima,

ntagire urumuri na busa abona ?

Uwo nguwo niyiringire izina ry’Uhoraho,

yishingikirize Imana ye.

11Naho mwebwe abacana umuriro,

mukitwaza imyambi igurumana,

nimujye mu gishyito cy’umuriro wanyu,

rwagati mu nkongi y’umuriro mwicaniye.

Kuko ibyo muzabigirirwa n’ikiganza cyanjye,

mukazapfana umubabaro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help