1Ubukwe burangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobi, aramubwira ati «Mwana wanjye, reba uko wahemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n’icyo umurengerezaho.»
2We aramusubiza ati «Ese rwose ubu, namuhemba ibingana iki? N’iyo namuha igice cya kabiri cy’ibyo twazanye twembi, nta cyo byaba bintubijeho.
3Reba nawe, yangaruye amahoro, yankirije umugore, twazanye feza kandi aranaguhumura; none se rwose, ibyo byose nabimuhembera ibingana iki?»
4Tobiti aramubwira ati «Mwana wanjye, igice cya kabiri cy’ibyo mwazanye mwembi, aragikwiye koko!»
5Tobi ni ko kumuhamagara maze aramubwira ati «Akira igice cya kabiri cy’ibyo twazanye twembi, bibe igihembo cyawe, maze utahe amahoro.»
6Nuko Rafayeli arabahamagara bombi abajyana ahiherereye, maze arababwira ati «Nimusingize Imana muyamamarize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose kubera ibyo yabakoreye; mushimagize izina ryayo, muriririmbe. Ibikorwa byayo mujye mubimenyesha abantu bose; mubibabwirane icyubahiro, kandi ntimugahweme kuyishimagiza.
7Koko rero, ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, naho ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro. Nimwihatire gukora ibyiza, bityo ikibi ntikizabarangweho.
8Koko kandi gusenga ukanasiba, hamwe no gutanga imfashanyo, kandi ukanakurikiza ubutabera, biruta gutunga byinshi ariko ukarenganya. Naho warunda zahabu zingana zite, gutanga imfashanyo biraziruta kure.
9Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu ikamukiza icyitwa icyaha cyose, kandi n’abayitanga bagapfa bisaziye.
10Naho abakora icyaha kandi bakarenganya, baba biyanga.
11Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nari maze kubabwira nti ’Ni ngombwa kuzigama ibanga ry’umwami, ariko ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa ku mugaragaro!’
12Igihe wowe na Sara mwasengaga rero, ibyo mwasabaga ni jyewe wabishyikirije Imana aho iri mu ikuzo ryayo, ndetse n’igihe wahambaga abapfu.
13Ikindi kandi, igihe wahagurukaga udatindiganyije, ukagenda ibiryo byawe utanabikozemo, ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo nakoherejweho kugira ngo nze nkugerageze.
14None ngaha Imana yarongeye iranyohereza kugira ngo nze mbakize, wowe na Sara umukazana wawe.
15Jyewe rero, ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye.»
16Nuko bombi barakangarana, bagwa bubitse uruhanga ku butaka maze ubwoba burabataha.
17Ariko Rafayeli arababwira ati «Mwigira ubwoba! Nimugire amahoro! Nimusingize Imana ubuziraherezo.
18Ubundi twabanaga, ariko mutabikesha ubugwaneza bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Murajye muyisingiza, iteka muhore muyiririmba.
19Mwarandebaga, mukagira ngo ndarya, nyamara mwaribeshyaga.
20None rero, nimusingirize Nyagasani kuri iyi si, mushimagize Imana. Dore jyewe nsubiye ku Uwanyohereje; namwe muzandike ibyababayeho byose.» Nuko arazamuka.
21Bo rero, ngo bunamuke ntibongera kumubona.
22Hanyuma basingiza Imana barayiririmba, bayirata kubera ibikorwa byayo bikomeye, kuko umumalayika w’Imana yari yababonekeye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.