Intangiriro 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ivuka rya Ismaheli

1Sarayi, umugore w’Abramu, nta mwana yari yaramubyariye; ariko akaba yari afite umuja w’Umunyamisirikazi, akitwa Hagara.

2Sarayi ni ko kubwira Abramu, ati «Nyamuneka, ndabigusabye, dore Uhoraho yambujije kubyara. Sanga uriya muja wanjye, none ahari nazamubonaho umwana.» Abramu yemera iyo nama ya Sarayi.

3Hari hashize imyaka cumi Abramu atuye mu gihugu cya Kanahani, ubwo Sarayi umugore we amuzaniye Hagara umuja we w’Umunyamisiri, kugira ngo amubere umugore.

4Abramu arongora Hagara, nuko Hagara asama inda. Abonye atwite ntiyaba akita kuri nyirabuja.

5Nuko Sarayi abwira Abramu, ati «Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite, sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi!»

6Abramu abwira Sarayi, ati «Dore umuja wawe ni wowe umugenga; umugire uko ushatse.» Ubwo Sarayi aramutoteza, undi arahunga, aramubisa.

7Umumalayika w’Uhoraho aza guhurira na Hagara mu butayu, hafi ya rya riba riri ku nzira igana i Shuru.

8Nuko aramubaza ati «Hagara, muja wa Sarayi, urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Ndahunga mabuja Sarayi.»

9Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Subira kwa nyokobuja maze ujye umwumvira.»

10Arongera ati «Nzongera abazagukomokaho, nzabagira benshi ku buryo batazashobora kubarika.»

11Umumalayika w’Uhoraho ati

«Uratwite, kandi uzabyara umwana w’umuhungu,

ukazamwita rero Ismaheli

kuko Uhoraho yumvise agasuzuguro bagusuzuguye.

12Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa!

Azarwanya bose, bose bamurwanye.

Azahora atura yitaruye bene nyina.»

13Hagara yambaza izina ry’Uhoraho wari umaze kumubwira ibyo ngibyo, avuga ati «Uri Imana imbona». Yaribwiraga ati «Ese koko aha ni ho namuboneye, We uhora ambona?»

14Ni cyo cyatumye iryo riba baryita Iriba rya Lahayi‐Royi (irya Nyir’ubuzima umbona), rikaba hagati ya Kadeshi na Beredi.

15Hagara abyarira atyo Abramu umwana w’umuhungu, maze uwo mwana Abramu amwita Ismaheli.

Izina rya Abramu rihinduka Abrahamu

16Abramu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu, igihe Hagara amubyariye Ismaheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help