Abanyaroma 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Inyigisho yerekeye ubutegetsi

1Umuntu wese yumvire ubutegetsi bumusumbye, kuko nta butegetsi budaturuka ku Mana kandi n’uburiho bukaba bwarashinzwe n’Imana.

2Bityo urwanya ubutegetsi aba arwanya icyo Imana yagennye, kandi ababurwanya baba bikururira urubanza.

3Kuko ugira neza si we utinya abatware, ahubwo ni ugira nabi. Mbese urashaka kudatinya ubutegetsi? Kora icyiza, na bwo buzagushima.

4Kuko Imana ibukoresha ngo ugere ku cyiza. Ariko niba ukoze ikibi, utinye; nta bwo bwitwaza inkota ku busa. Kuko Imana ikoresha ubutegetsi ngo ibuhanishe ugira nabi.

5Ni yo mpamvu ari ngombwa kuyoboka ubutegetsi, bidatewe no gutinya umujinya wabwo gusa, ahubwo ubibwirijwe n’umutimanama.

6Ni na yo mpamvu burya mutanga imisoro: abayakirana ubwitonzi, baba bakorera Imana.

7Mujye muha buri muntu ikiri icye: uwo mugomba umusoro, mumuhe umusoro; uwo mugomba ihazabu, muyimuhe; ugomba gutinywa, mumutinye; ugomba kubahwa, mumwubahe.

Gukundana kivandimwe no guhora turi maso

8Ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi, aba yujuje amategeko.

9Kuko kuvuga ngo «Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi.»». kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe

10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.

11Cyane cyane mumenye ko aya magingo turimo, ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera.

12Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri.

13Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari.

14Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help