1Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana.
2Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka.
3Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati
«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu!
Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»
4Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi.
5Nuko ndavuga nti
«Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye,
ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye,
none amaso yanjye akaba abonye Umwami,
Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»
6Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi.
7Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati
«Ubwo iri kara rigukoze ku munwa,
ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»
8Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti
«Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?»
Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»
9Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango :
Mutege amatwi, ariko mwoye kumva,
mwitegereze, ariko mwoye kubona.
10Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso.
Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve.
Umutima wabo ntukagire icyo umenya,
bataboneraho guhinduka, maze bagakira.»
11Nuko ndabaza nti «Ibyo se bizageza ryari Nyagasani ?» Aransubiza ati «Kugeza ubwo imigi izaba yatsembwe, nta bayituye, amazu atakirimo umuntu n’umwe, n’ubutaka bwarahindutse umushike.
12Uhoraho azimurira abantu kure, imisozi myinshi mu gihugu ihinduke imishike.
13Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.