1Indirimbo ihebuje, iri mu zo bitirira Dawudi.
Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
2Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye,
nta mahirwe yandi nagira atari wowe!»
3Ibigirwamana by’iyi si, bya binyamaboko byanshimishaga,
birarushaho gutwara benshi umutima, bakabyohokaho.
4Ariko jyeweho sinzongera kubitura ibitambo biseswa,
nta n’ubwo nzongera kubivuga mu mazina bibaho!
5Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi.
6Umugabane negukanye uranshimishije,
umunani nahawe uranejereje.
7Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
8Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.
9Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze;
10kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
11Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.