1Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni inyigisho.
Hahirwa umuntu wababariwe igicumuro cye,
icyaha yakoze kikarenzwa amaso!
2Hahirwa umuntu Uhoraho adahamya icyaha yakoze,
n’umutima we ntugire uburiganya.
3Igihe cyose nakomeje kukizinzika,
umubiri wanjye wagiye ushonga,
waciwe intege n’iminiho ya buri munsi,
4kuko ukuboko kwawe kwanshenguraga amanywa n’ijoro,
ubuzima bwanjye bukayonga
nk’ubukubiswe n’icyunzwe cyo mu cyi. (guceceka akanya gato)
5Ni bwo rero nkwirezeho icyaha cyanjye,
sinazinzika amafuti yanjye.
Naravuze nti «Ngiye kubwira Uhoraho ibicumuro byanjye»,
maze nawe untura umutwaro w’ibyaha byanjye. (guceceka akanya gato)
6Ni ko ugenzereza umuyoboke wese ukwiyambaje,
igihe cyose aje akugana.
N’aho amazi y’umwuzure yasendera,
nta bwo ateze kumugeraho.
7Ni wowe bwugamo bwanjye, ukandinda amakuba,
ugatuma mpanika indirimbo z’abarokowe.
8Maze ukambwira uti «Ngiye kukujijura,
nkwereke inzira ukwiye gukurikira;
nzaguhozaho ijisho, njye nkugira inama!
9Ntukamere nk’ifarasi cyangwa inyumbu bitagira ubwenge,
bikenera umurunga n’umukoba ngo bicubye umurego,
bityo ntuzagira icyo uba.»
10Abagiranabi bazigamiwe imibabaro myinshi,
naho uwiringira Uhoraho, agasakazwaho impuhwe ze.
11Ntungane, nimwizihirwe munezezwe n’Uhoraho,
mudabagire mu byishimo,
muvuze impundu mwese abanyamutima uboneye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.