1Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja,
udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa;
kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye»,
noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima».
2Abayuda n’Abayisraheli bazateranira hamwe,
bishyirireho umutware umwe rukumbi maze buzure igihugu;
kuko umunsi wa Yizireyeli uzaba ikirangirire.
3Nimubwire abavandimwe banyu, muti
«Ntimukiri Lo‐Ami, ahubwo muri umuryango wanjye»,
na bashiki banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ruhama,
ahubwo abagiriwe imbabazi.»
Israheli ni nk’umugore w’umuhemu4Nimuburanye nyoko! Ngaho nimumuburanye,
kuko atakiri umugore wanjye, nanjye simbe umugabo we!
Navane mu maso ye imirimbo y’uburaya bwe,
akure hagati y’amabere ibiranga ubusambanyi bwe.
5Nibitaba ibyo, nzamucuza imyambaro, asigare atumbuje,
mugire nk’uko yari ameze umunsi avuka.
Nzamugira nk’ubutayu, abe nk’ubutaka bwumagaye,
kandi nzamwicishe inyota.
6Abana be sinzabagirira igishyika,
kuko ari abana bo mu buraya.
7Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya,
uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati
«Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye,
kuko ari bo bampa umugati n’amazi,
hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri,
bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.»
8Ni cyo gituma ngiye gufungisha inzira ye amahwa,
nyizitire kugira ngo atazabona aho anyura ukundi.
9Aziruka inyuma y’amacuti ye, ariko ntazayashyikira,
azayashakashake yoye kuyabona, maze azavuge ati
«Ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere,
kuko nari merewe neza kuruta ubu ngubu.»
10Ntiyigeze amenya ko ari jye wamuhaga ingano,
divayi nshyashya n’amavuta matoto;
namukungahaje kuri feza na zahabu,
ari na byo bakoresherezaga Behali.
11Ni yo mpamvu nzaza nkisubiza ingano zanjye igihe cy’isarura,
na divayi yanjye nshyashya igihe cy’umwero wayo;
nzamwambure ubwoya bw’intama n’ihariri byanjye
byahishiraga ubutumbuze bwe.
12Noneho ngiye kumwambika ubusa mu maso y’amacuti ye,
kandi nta n’umwe uzaba akimunkuye mu nzara.
13Nzavanaho ibyishimo bye n’iminsi mikuru ye,
ibirori bya buri mboneko y’ukwezi,
amasabato ye, n’andi makoraniro akomeye yajyagamo.
14Nzarimbura umuzabibu we n’umutini we yavugaga ngo
«Dore igihembo niherewe n’amacuti yanjye»,
mbihindure ibihuru birishwe n’inyamaswa zo mu ishyamba.
15Nzamuryoza iminsi yamaze agaragiye za Behali,
azitwikira imibavu,
ubwo yabaga yambaye amaherena ye n’inigi ze,
akiruka inyuma y’amacuti ye, naho jye akanyibagirwa.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
16Ni yo mpamvu ubu ari jye ugiye kumuhendahenda,
nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima.
17Nzamusubiza imizabibu ye,
ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero.
Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe,
mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri.
18Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga —
uzanyita ngo «Umugabo wanjye»,
uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye».
19Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali,
amazina yazo ntazavugwa ukundi.
20Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano
n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka;
nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara,
ubutazongera kuboneka mu gihugu;
bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.
21Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose,
dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane,
duhorane urugwiro n’urukundo.
22Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka,
maze uzamenye Uhoraho.
23Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuga —
nzatuma ijuru riha isi imvura yifuza,
24nuko isi yere ingano,
itange na divayi nshyashya n’amavuta matoto,
maze isubize ityo ibyifuzo bya Yizireyeli.
25Nzamugwiza mu gihugu, kandi ngirire imbabazi Lo‐Ruhama,
nzabwira Lo‐Ami nti «Uri umuryango wanjye»,
na we ambwire ati «Uri Imana yanjye!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.