Hozeya 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Samariya igomba guhanwa

kuko yigometse ku Mana yayo.

Bazarimburwa n’inkota,

abana babo b’ibitambambuga bazicwe,

abagore babo batwite babakuremo inda.

III. ISRAHELI YISUBIRAHO IKAGIRIRWA IMBABAZIIsraheli izagarukira Uhoraho

2Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe,

kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe.

3Garukira Uhoraho, umubwire uti

«Duhanagureho ibicumuro byose

maze wakire ikiri cyiza.

Aho kugutura ibimasa ho ibitambo,

tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu.

4Ashuru ntizongera kudukiza ukundi,

ntituzongera kugendera ku mafarasi,

cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu

tuti ’Uri Imana yacu!’

kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!»

5— Nzabakiza ubugambanyi bwabo,

mbakunde mbikuye ku mutima,

kandi sinzongera kubarakarira ukundi.

6Israheli nzayimerera nk’ikime,

irabye indabyo nk’iza lisi,

kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani.

7Imicwira yayo izasagamba,

ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti,

n’impumuro yayo imere nk’iya Libani.

8Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye,

bongere bashibuke nk’ingano,

barabye indabyo nk’umuzabibu,

kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani.

9Efurayimu izavuga iti «Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!»

Ni koko ndayumva kandi nkayitaho,

meze nk’umuzonobari utohagiye,

ni jyewe ukesha umusaruro.

10Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu,

cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye?

Inzira z’Uhoraho ziraboneye, zikagenderwamo n’intungane,

naho abahemu bakaziteshuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help