Icya kabiri cy'Abami 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ku ngoma ye, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, aratera. Yoyakimu amuyoboka imyaka itatu, hanyuma arahinduka aramugomera.

2Maze Uhoraho ateza Yoyakimu ibitero by’ingabo z’Abakalideya, iby’ingabo z’Abaramu, iby’ingabo z’Abamowabu n’iby’ingabo za bene Hamoni; ibyo bitero bitsemba Yuda nk’uko byari byarahanuwe n’abahanuzi, abagaragu b’Uhoraho.

3Ibyo byose byabaye kuri Yuda bitewe n’itegeko ry’Uhoraho utari agishaka kubabona imbere ye, abahoye ibicumuro bya Manase n’ibindi byose yakoze.

4Koko Manase yamennye amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza umurwa wa Yeruzalemu, nuko Uhoraho yanga kubimubabarira.

5Ibindi bigwi bya Yoyakimu, n’ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?

6Nuko Yoyakimu aratanga asanga abasekuruza be, umuhungu we Yoyakini amuzungura ku ngoma.

7Umwami wa Misiri we ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wa Babiloni yari yarafashe ibihugu bye byose arabyigarurira, kuva ku mugezi wa Misiri kugera ku ruzi rwa Efurati.

Yoyakini, umwami wa Yuda 598–597): Abayuda bajyanwa bunyago ubwa mbere(2 Matek 36.9–10)

8Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nehushita, akaba umukobwa wa Elinatani w’i Yeruzalemu.

9Yakoze nabi imbere y’Uhoraho, nk’uko se yabigenjeje.

10Muri icyo gihe, abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, batera Yeruzalemu; umurwa uragotwa.

11Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ubwe arahaguruka, asanga ingabo zariho zigota uwo murwa.

12Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda aritanga, yiha umwami wa Babiloni, we na nyina, n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye.

13Nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, umwami wa Babiloni asahura umutungo wose wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro y’umwami; amenagura ibintu byose bya zahabu Salomoni, umwami wa Israheli, yari yakoreshereje Ingoro y’Uhoraho.

14Afata abaturage b’i Yeruzalemu, n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi ni bo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu.

15Avana Yoyakini i Yeruzalemu ajya kumufungira i Babiloni, amujyanana na nyina, abagore be, ibikomangoma bye n’abatware b’igihugu.

16Abakungu bose bari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bari igihumbi; abo bose umwami wa Babiloni abajyana bunyago i Babiloni hamwe n’abasirikare bose b’intwari.

17Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya, se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya.

Sedekiya, umwami wa Yuda 597–587)(Yer 52.1–3; 2 Matek 36.11–13)

18Sedekiya yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna.

19Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, nk’uko Yoyakimu yabigenjeje.

20Ni uburakari bw’Uhoraho bwatumye hatera ibyago i Yeruzalemu no muri Yuda, kugera ubwo Uhoraho yabajugunye kure ye.

Nebukadinetsari atera i Yeruzalemu(Yer 39.1–17; 52.4–11)

Nuko Sedekiya agomera umwami wa Babiloni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help