Baruki 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Baruki n’ikoraniro ry’Abayahudi i Babiloni

1Dore amagambo yo mu gitabo Baruki mwene Neriya, mwene Mahasiya, mwene Sedekiya, mwene Asadiya, mwene Helikiya, yandikiye i Babiloni,

2ku munsi wa karindwi w’ukwezi, mu mwaka wa gatanu Abakalideya bamaze gufata Yeruzalemu bakanayitwika.

3Nuko rero, Baruki asomera amagambo y’icyo gitabo imbere ya Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, n’imbere ya rubanda rwose rwari rwaje kumwumva;

4ayasomera n’imbere y’abanyacyubahiro, abana b’umwami n’abakuru b’umuryango, mbese muri make, imbere ya rubanda rwose, abakuru n’abato, ari bo bari batuye i Babiloni ku nkengero z’umugezi wa Sudi.

5Abantu barariraga, basiba kurya kandi bagasengera imbere ya Nyagasani.

6Nyuma bakoranyiriza hamwe feza, buri wese akurikije ubushobozi bwe,

7maze bazohereza i Yeruzalemu ku muherezabitambo Yoyakimu mwene Helikiya, mwene Salomu, no ku bandi baherezabitambo na rubanda rwose rwari kumwe na we i Yeruzalemu.

8Baruki uwo nguwo, ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Sivani, ni we wari wagaruje ibikoresho byari byaravanywe mu Ngoro y’Uhoraho, kugira ngo abisubize mu gihugu cya Yuda. Ibyo bikoresho ni bya bindi Sedekiya, mwene Yoziya, umwami wa Yuda, yari yarakoresheje muri feza,

9nyuma y’aho Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ajyanye bunyago Yekoniya hamwe n’abatware, abanyabukorikori, abanyacyubahiro na rubanda, abavanye i Yeruzalemu akabajyana i Babiloni.

10Nuko baravuga bati «Dore tuboherereje feza kugira ngo mugure ibitambo bitwikwa, ibihongerera ibyaha hamwe n’ububani; nimubitegure maze mubihereze ku rutambiro rwa Nyagasani, Imana yacu.

11Nimusabire Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, musabire na Balitazari, umuhungu we, kugira ngo bazarambe, mbese ku buryo iminsi bazamara ku isi izangana n’iyo mu ijuru.

12Musabe kandi ngo Nyagasani aduhe imbaraga, anamurikire n’amaso yacu kugira ngo tubeho tubikesheje Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, n’umuhungu we Balitazari; tubakorere igihe kirekire kandi tubagireho ubutoni.

13Nimudusabire na twe kuri Nyagasani, Imana yacu, kuko twacumuye kandi umujinya n’uburakari bye bikaba bikidukurikiranye kugeza na n’ubu.

14Ngaho rero nimusome kandi icyo gitabo tuboherereje kugira ngo muzagisomere mu ruhame, mu Ngoro ya Nyagasani ku Munsi mukuru, no ku yindi minsi ibatunganiye.

15Dore uko muzajya muvuga:

I. ISENGESHO RY’ABAJYANYWE BUNYAGOUkwicuza ibyaha

Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu, naho twebwe icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro, nk’uko bimeze ubu ku muntu wese wo muri Yuda no ku baturage b’i Yeruzalemu,

16ku bami n’abatware bacu, ku baherezabitambo, abahanuzi n’ababyeyi bacu.

17Ni koko, twacumuye kuri Nyagasani,

18turamusuzugura kandi ntitwumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ryaduhuguriraga kugendera mu nzira z’amategeko ye.

19Kuva ubwo Nyagasani avanye abasekuruza bacu mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani, Imana yacu, turigomeka twanga kumva ijwi rye.

20Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo bitaduhwemera kugeza na n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye Musa umugaragu we, igihe avanye abasekuruza bacu mu Misiri kugira ngo aduhe igihugu gitemba amata n’ubuki.

21Twanze kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yacu, ngo dukurikize amabwiriza yose y’abahanuzi yatwoherereje;

22ahubwo twarigendeye buri muntu akurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, tujya gukorera izindi mana maze dukora dutyo ibidatunganiye Nyagasani, Imana yacu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help