Umubwiriza 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Dore amagambo ya Koheleti, mwene Dawudi, umwami w’i Yeruzalemu.

2Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa!

3Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si?

Ibintu bihora ari bya bindi

4Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho.

5Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira.

6Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo.

7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya.

8Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva.

9Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi.

10Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo «Dore kiriya ni gishya!» burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise.

11Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.

Akumiro ka Salomoni

12Jyewe, Koheleti, nabaye umwami wa Israheli, nganje i Yeruzalemu.

13Nashatse gushishozanya ubuhanga ibikorerwa mu nsi y’ijuru byose, nsanga umurimo Imana yashinze abantu utoroshye.

14Nitegereje ibikorerwa ku isi, nsanga byose ari ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

15Icyagoramye ntigishobora kugororoka, kandi ibibuze ntibigira ingano.

16Ubwo nahise nibwira mu mutima, nti «Dore mfite ubushishozi busumbye ubw’abambanjirije i Yeruzalemu bose, n’umutima wanjye nawutoje ubumenyi n’ubuhanga.

17Nitondeye gusobanukirwa ubumenyi n’ubuhanga, kumenya ubugoryi n’ubusazi; ibyo na byo nasanze ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.

18Koko rero, ubuhanga bwinshi bubyara agahinda kenshi, naho ubumenyi bukabije bugakurura imibabaro.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help