1Dore ibyaje gukurikiraho. Abusalomu mwene Dawudi yari afite mushiki we w’uburanga butangaje, akitwa Tamara. Aminoni mwene se aramubenguka.
2Aminoni azongwa n’agahinda atewe na mushiki we Tamara kubera ko yari isugi, kandi kugira icyo amukoraho na byo byari bikomeye mu maso ya Aminoni.
3Aminoni akagira incuti ye yitwa Yonadabu, mwene Shimeya umuvandimwe wa Dawudi, kandi Yonadabu uwo akaba n’umunyabwenge.
4Abaza Aminoni, ati «Ni kuki, wa mwana w’umwami we, uzongwa uko bukeye? Ntushobora se kumbwira impamvu?» Aminoni aramusubiza, ati «Ni Tamara mushiki wa mwene data Abusalomu nabengutse.»
5Yonadabu aramubwira ati «Uryame ku buriri bwawe, maze wigire umurwayi, so naza kugusura uzamubwire uti ’Ndakwinginze ngo ureke mushiki wanjye Tamara aze ampe icyo ndya: ategure ibyo kurya imbere yanjye ku buryo mbona ko ari we ubwe wabitetse, maze mbashe kurya.’»
6Nuko Aminoni araryama, yihindura indembe. Umwami aza kumureba, maze Aminoni abwira umwami, ati «Ndakwinginze ngo Tamara mushiki wanjye aze hano imbere yanjye, antekere udutsima tubiri, atumpereze maze ndye.»
7Dawudi atuma kuri Tamara mu rugo, ati «Genda ujye kwa musaza wawe Aminoni, maze umutegurire ibyo kurya.»
8Tamara aherako ajya kwa musaza we Aminoni, asanga aryamye. Akora urwanga, abumba udutsima, maze adutekera imbere ye.
9Hanyuma afata ipanu, ayishyira imbere ye, ariko we yanga kurya. Ahubwo aravuga ati «Mubanze muheze aba bantu bose hano.» Nuko abari iruhande rwe barasohoka.
10Aminoni abwira Tamara, ati «Nzanira ibiryo mu cyumba maze ndye.» Tamara aterura twa dutsima yatetse, adushyira musaza we Aminoni mu cyumba.
11Ngo amuhereze ibyo kurya, aramufata maze aramubwira ati «Ngwino turyamane, mwene data!»
12Undi aramusubiza ati «Oya, mwene data, winkoza isoni, kuko ibyo bidakorwa muri Israheli. Uramenye udakora iryo shyano!
13Mbese nkanjye, urabona izo soni nazazinyurana hehe? Nawe kandi wazafatwa nk’inkozi y’ibibi muri Israheli. None rero, ubivugane n’umwami, ntazakubuza kundongora.»
14Ariko we yanga kumwumva, aramukomeza ku gahato, maze aryamana na we.
15Hanyuma ariko, Aminoni atangira kumwanga urunuka. Koko kandi, urwango yari amufitiye rwasumbaga kure urukundo yari yaramukunze. Aminoni aramubwira ati «Haguruka umvire aha!»
16Undi aramusubiza, ati «Nta ho njya, kuko kunyirukana byaba ari icyaha gikomeye kuruta icyo umaze kunkorera.» Ariko we ntiyashaka kumwumva.
17Aherako ahamagara umugaragu we, aramubwira ati «Vana uyu mukobwa iwanjye, umusuke hanze maze umukingirane.»
18Tamara yari yambaye ikanzu y’amaboko maremare, uko abakobwa b’umwami bambaraga, iyo babaga bakiri abari. Nuko umugaragu wa Aminoni aramusohora, maze aramukingirana.
19Tamara afata ivu aryisiga mu mutwe, atanyagura ikanzu ye y’amaboko maremare, yikorera amaboko maze agenda arira cyane.
20Musaza we Abusalomu aramubaza ati «Mbese ni musaza wawe Aminoni wagufashe? None rero icecekere, muvandimwe; ni musaza wawe, ntiwongere no kubitekereza ukundi.» Nuko Tamara aguma atyo nk’umwage kwa musaza we Abusalomu.
21Umwami Dawudi yumvise ibyo byose, ararakara cyane, ariko ntiyashaka gutera agahinda Aminoni, umuhungu we yakundaga cyane, kuko yari imfura ye.
22Abusalomu ntiyagira ijambo na rimwe abwira mwene se Aminoni, kuko guhera ubwo Abusalomu yari yanze Aminoni, kubera ko yakojeje isoni mushiki we Tamara.
Abusalomu yicisha Aminoni, agahunga23Ngo hashire imyaka ibiri, Abusalomu ashaka kujya i Behali‐Hasori, ahateganye n’i Efurayimu, kogoshesha intama ze. Nuko Abusalomu atumira abahungu bose b’umwami.
24Abusalomu ni ko kujya ibwami, abwira umwami, ati «Dore iw’umugaragu wawe bagiye kogoshesha intama ubwoya. None ndakwinginze ngo umwami n’abagaragu be, baherekeze umugaragu wawe.»
25Umwami abwira Abusalomu, ati «Oya, mwana wanjye, ntitujyayo twese kuko atari ngombwa kukurushya.» Abusalomu aramuhata, ariko umwami yanga kwemera kujyayo, ahubwo amuha umugisha.
26Abusalomu aravuga ati «Noneho, reka nibura mwene data Aminoni aduherekeze.» Umwami aramubaza ati «Ni kuki agomba kuguherekeza?»
27Abusalomu akomeza kumuhata, umwami ni ko kumureka ngo ajyane na Aminoni, n’abandi bahungu be bose.
28Nuko Abusalomu ategeka abagaragu be, ati «Mwitegereze neza! Nimubona Aminoni amaze kunezerezwa na divayi, amaze gusinda, maze nkababwira nti ’Mukubite Aminoni’, ubwo muhite mumwica. Ntimutinye; none se si jyewe ubibategetse? Nimukomere kandi mube intwari!»
29Abagaragu ba Abusalomu bagenzereza Aminoni uko Abusalomu yabibategetse. Nuko abahungu bose b’umwami baherako barahaguruka, buri wese yurira inyumbu ye, maze barahunga.
30Bakiri mu nzira, iyo nkuru igera kuri Dawudi ngo «Abusalomu yishe abahungu bose b’umwami, ntihasigaye n’umwe!»
31Umwami arahaguruka, atanyura imyambaro ye, aryama mu mukungugu. Abagaragu be bose bari aho, na bo bashishimura imyambaro yabo.
32Ariko Yonadabu mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, afata ijambo aravuga ati «Shobuja, ntugire ngo bishe abahungu bose b’umwami. Reka da, ahubwo hapfuye Aminoni wenyine. Kuko Abusalomu yari yarabigambiriye, guhera ku munsi Aminoni akojeje isoni mushiki we Tamara.
33Nuko rero mwami, mutegetsi wanjye, ntukuke umutima ngo abahungu b’umwami bose bapfuye. Oya da! Aminoni wenyine ni we wapfuye;
34naho Abusalomu, yahunze.»
Umusore w’umuzamu ngo yubure amaso, abona inteko y’abantu benshi baturuka inyuma ye mu ibanga ry’umusozi; ni ko kuza abwira umwami ati «Nabonye abantu bamanuka hariya mu ibanga ry’umusozi.»
35Nuko Yonadabu abwira umwami, ati «Dore abahungu b’umwami baraje. Byose byagenze nk’uko umugaragu wawe yabikubwiye.»
36Igihe atari yarangiza kuvuga, abahungu b’umwami barasesekara. Bakigera aho basesa amarira, umwami n’abagaragu be bose na bo bararira, barahogora.
37Abusalomu ahungira kwa Talimayi mwene Amihuri, umwami w’i Geshuri, ahamara imyaka itatu.
38Kandi muri icyo gihe cyose, Dawudi akomeza kuririra umuhungu we.
Abusalomu agaruka i Yeruzalemu39Hanyuma ariko, Dawudi areka kurakarira Abusalomu, kuko yari amaze gushira akababaro k’urupfu rwa Aminoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.