Yeremiya 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

(Uhoraho:)

1Israheli, nuramuka ushatse kugaruka,

ni jyewe ugomba gusanga.

Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye,

ntuzongera kubungera ukundi.

2Niba kandi urahiye mu izina ry’Uhoraho muzima,

ukabikora mu kuri, mu buryo butunganye no mu butabera,

ubwo amahanga yose azamperwamo umugisha

kandi azakurizwa muri jye.

3Dore ibyo Uhoraho abwira abantu ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu:

Nimuteme ishyamba, muhinge umurima mushya,

mureke gukomeza kubiba mu mahwa!

4Bantu ba Yuda, namwe ab’i Yeruzalemu, nimwiyegurire Uhoraho,

nimwiyorosoreho ibyugarije umutima wanyu.

Nimutagenza mutyo, uburakari bwanjye buzavubuka nk’umuriro;

buzatwika ku buryo nta we ushobora kubuzimya,

kubera imigenzereze yanyu mibi.

Impuruza muri Yuda

5Nimubitangaze muri Yuda,

mubyamamaze muri Yeruzalemu,

nimuvuze ihembe hose mu gihugu, murangurure amajwi muti

«Nimukoranire hamwe mwese, twinjire mu bigo bikomeye.

6Ibendera ryanyu muryerekeze i Siyoni;

muhunge, nta guhagarara mu nzira!

Kuko mbateje ibyago, biturutse mu majyaruguru;

ishyano rikaba riguye!

7Intare yavumbutse mu kibira;

umurimbuzi w’amahanga arahagurutse,

avuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe itongo.

Imigi yawe izatwikwa, abayituye bayicikemo.»

8Kubera ibyo rero, nimwambare ibigunira,

nimuganye kandi mucure imiborogo,

kuko uburakari bukaze bw’Uhoraho butaratuvirira!

9Uhoraho avuze atya: Kuri uwo munsi nyine

umwami n’abatware bazacika intege,

abaherezabitambo basuherwe,

n’abahanuzi bahinde umushyitsi.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

(Yeremiya:)

10Ubwo ndavuga nti «Nyagasani Mana, mu by’ukuri

wabeshye uyu muryango na Yeruzalemu,

igihe uvuze uti ’Muzagira amahoro’,

none ngaha twamazwe n’inkota.»

Ababisha baturutse impande zose

11Icyo gihe Uhoraho azabwira uwo muryango na Yeruzalemu, ati

«Ngaha umuyaga ugurumana uturutse mu butayu,

unyura mu mpinga z’imisozi ugana umuryango wanjye.

Nta bwo ari umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura:

12ahubwo ni umuyaga w’inkubi, nohereje uturutse aho ngaho.

Ubu rero nanjye ngiye kubacira urubanza.»

(Rubanda:)

13Dore umwanzi atwahutsemo nk’ibicu biyagara,

amagari ye y’intambara ni nk’ishuheri y’umuyaga,

naho amafarasi ye araguruka kurusha kagoma.

Turagatoye! Turashize!

(Uhoraho:)

14Yeruzalemu, tsemba ubugome mu mutima wawe,

maze ukunde urokoke.

Mbese iyo migambi mibi ikurimo,

uzayibundikira kugeza ryari?

15Ijwi rirangururiye i Dani no ku musozi wa Efurayimu,

rimenyesha amakuba agiye gutera.

16Nimuburire amahanga, muhururize Yeruzalemu!

Ababisha baturutse mu gihugu cya kure,

baje bavugiriza induru mu migi ya Yuda.

17Bayigose impande zose nk’abarinzi b’umurima,

kuko yanyiteruyeho.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

18Imyifatire yawe n’ibikorwa byawe,

ni byo byagukururiye ibyo byose.

Ngicyo igihano cyawe, wumve n’uko gikarishye,

ndetse n’ukuntu kigushegesha umutima!

Yeremiya ashengurwa n’icyo cyorezo

(Yeremiya:)

19Ayiwe we, ayiwe, ndashize!

Mfite ubwoba, nkutse umutima, uradiha, sinahora,

kuko numvise impuruza y’ihembe n’akamu k’intambara!

20Haravugwa ibyago by’inkurikirane!

Ni koko, igihugu cyose kirarimbutse.

Dore ingando yanjye yarimbutse,

amahema yanjye yasenyutse mu kanya gato.

21Nzahereza he kureba ibendera ry’intambara,

nzumva impuruza y’ihembe ngeze ryari?

Icyo Imana itekereza ku muryango wayo

(Uhoraho:)

22Umuryango wanjye ni ibigoryi,

koko nta bwo banzi.

Ni abana badatekereza,

nta cyo bashobora kwiyumvisha.

Bashoboye kugira nabi,

ariko kugira neza byo ntibabizi.

Isi yongera kuba ubutayu, ikambara ubusa

(Yeremiya:)

23Nitegereje isi, nsanga ari ikivangitirane, yambaye ubusa;

naho ku ijuru, urumuri rwazimiye.

24Nitegereje imisozi, nsanga ihinda umushyitsi;

n’udusozi twose tunyeganyega.

25Nitegereje, nsanga nta muntu ukiriho,

n’inyoni zose zarahunze.

26Nitegereje, nsanga igihugu cyari gitoshye,

cyarahindutse ubutayu, n’imigi yose yarakongotse,

itwitswe n’uburakari bukaze bw’ Uhoraho.

27Uhoraho avuze atya: Isi yose izaba umwirare,

nyamara ariko, sinyitsembye buheriheri.

28Kubera ibyo, isi izagwa mu cyunamo,

mu kirere ijuru ricure umwijima,

kuko nabitegetse, ukaba ari wo mugambi niyemeje.

Sinjya nivuguruza, kandi sinsubira inyuma!

Siyoni imbere y’abishi

29Urwamo rw’abanyamafarasi n’abanyamiheto ngo ruvuge,

rutera umugi wose guhunga.

Bamwe baracengera mu bihuru,

abandi barurira amabuye y’ibitare.

Imigi yose isigaye ubusa,

nta muturage ukiyirangwamo.

30Wowe se, ubwo uragokera iki?

Wambara imihemba n’imitako ya zahabu,

n’amaso yawe ukayasiga ibiyahindura ukundi!

Urarushywa n’ubusa wigira mwiza,

kuko abakurarikiraga bakuzinutswe,

ahubwo bakaba bashaka kukurimbura.

31Ndumva igisa nk’iminiho y’umugore uramutswe;

mbese nk’iy’ububabare bw’umugore ukibyara ubwa mbere.

Iyo ni induru y’umwari mwiza Siyoni, uganya,

agatakamba arashya amaboko, ati

«Ndagowe, ndapfuye, nzira abishi banjye!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help