Izayi 55 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Nimuze mwebwe mwese, abafite inyota

1Yemwe, abafite inyota, nimugane ku mazi,

n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese!

Nimusabe ingano zo kurya ku buntu;

nimuze kandi munywe amata na divayi

nta feza, nta n’ubwishyu!

2Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo,

n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza?

Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza;

muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.

3Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho.

Nzagirana namwe isezerano rizahoraho,

nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.

4Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose,

aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.

5Nawe ihanga utazi, uzarihamagara,

n’ihanga ritigeze rikumenya, rizakwirukira,

ku mpamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe,

no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye.

6Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa,

nimumwiyambaze igihe akiri hafi.

7Umugome nareke inzira ye,

n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.

Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,

ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.

8Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye,

n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,

ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,

n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

10Nanone kandi, nk’uko umvura n’urubura bimanuka ku ijuru,

ntibisubireyo bitabobeje ubutaka,

bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze,

ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga,

11ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye:

ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye,

ngo risohoze icyo naritumye.

Umwanzuro

12Ni koko, muzasohoka mu byishimo, mugaruke iwanyu amahoro.

Aho muzanyura hose, imisozi n’udusozi bizasabagizwa n’ibyishimo,

n’ibiti byose byo mu gasozi bikome mu mashyi.

13Ahari amahwa, hazamera umuzonobari,

n’ahari igisura hazamere ibyatsi bihumura neza.

Ibyo byose bizahesha Uhoraho ikuzo,

bibe ikimenyetso gihoraho, kitazasibangana bibaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help