Ivugururamategeko 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ikimasa gikozwe muri zahabu: Imbabazi z’Uhoraho

1Nuko Uhoraho arambwira ati «Baza ibindi bimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, hanyuma ubizamukane unsange ku musozi; ubaze n’ubushyinguro mu giti.

2Kuri ibyo bimanyu by’amabuye nzandikaho amagambo yari ku bya mbere wamenaguye; hanyuma uzashyire ibyo bimanyu by’amabuye mu bushyinguro.»

3Nuko mbaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, mbaza n’ibimanyu bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka umusozi mfashe bya bimanyu bibiri by’amabuye mu ntoki.

4Uhoraho rero, akoresheje umukono usa n’uwa mbere, yandika ku bimanyu bibiri by’amabuye ya Mategeko cumi yari yabatangarije ku musozi avugira mu muriro rwagati, igihe mwari mwakoranye. Nuko Uhoraho ansubiza ibyo bimanyu by’amabuye.

5Hanyuma ndikubura manuka umusozi; mbishyira muri bwa bushyinguro nari nabaje, maze bigumamo nk’uko Uhoraho yari yabintegetse.

6Nuko Abayisraheli bahaguruka bava ku mariba ya bene Yahakani berekeza i Mosera. — Aho ni ho Aroni yapfiriye, aranahahambwa; umuhungu we Eleyazari aramusimbura, aba umuherezabitambo. —

7Bahavuye, bajya i Gudigoda; nyuma bava i Gudigoda berekeza i Yotibata, mu karere k’utugezi twinshi.

8Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.

9Ni cyo gituma Abalevi batagira umunani cyangwa umugabane w’umwihariko nk’abavandimwe babo; Uhoraho ni we munani wabo, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabibasezeranyije.

10Bityo, namaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine nk’ubwa mbere, kandi na bwo Uhoraho yongera kunyumva; Uhoraho yisubiyeho, ntiyakurimbura.

11Nuko Uhoraho arambwira ati «Haguruka! Jya imbere y’imbaga, utange ikimenyetso cyo gushyira nzira, bajye mu gihugu narahiriye abasokuruza babo ko nzakibaha ngo bakigarurire.»

Itegeko ry’urukundo n’iryo kumvira

12None rero Israheli, ubu Uhoraho Imana yawe agutezeho iki? Icyo agutezeho ni uko watinya Uhoraho Imana yawe, ugakurikira inzira ze zose, ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukamukorera n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose,

13ugakomeza amategeko y’Uhoraho n’amabwiriza nguhaye uyu munsi, kugira ngo uzahirwe.

14Dore Uhoraho Imana yawe ni nyir’ijuru, na nyir’ijuru rihatse ayandi, akaba na nyir’isi hamwe n’ibiyiriho byose.

15Nyamara abasokuruza bawe bonyine ni bo Uhoraho yihambiriyeho arabakunda; nyuma yabo, abana babakomokaho, ari bo mwebwe, yabatoranyije mu yandi mahanga yose, nk’uko bigaragara ubu ngubu.

16Nimugenye rero imitima yanyu, muherukire aho kumushingana ijosi,

17kuko Uhoraho Imana yawe ari we Mana ihatse izindi, Umutegetsi w’abategetsi, Imana nkuru, y’igihangange kandi itinyitse, itarenganya kandi itagurirwa,

18irenganura imfubyi n’umupfakazi, ikunda umusuhuke ikamuha icyo kurya n’icyo kwambara.

19Muzakunde umusuhuke, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.

20Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira.

21Ni we ugomba gusingiza, ni we Mana yawe yagukoreye bya bintu byose bikomeye kandi bitangaje wiboneye n’amaso yawe.

22Igihe abasokuruza bawe bamanutse bajya mu Misiri, bari abantu mirongo irindwi gusa; none dore Uhoraho Imana yawe yarakugwije, akunganya n’inyenyeri zo mu kirere.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help