1Uhoraho abwira Yeremiya ati «Genda ugure ikibindi, maze uhitemo bamwe mu bakuru b’umuryango no mu baherezabitambo.
2Hanyuma uzasohokera mu kibaya cya Bene Hinomi, ku irembo ry’Injyo, maze uhatangarize amagambo ngiye kukubwira.
3Uzavuga uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, bami ba Yuda namwe baturage ba Yeruzalemu. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guterereza aha hantu icyago, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.
4Kubera ko bantaye, bakanduza aha hantu bahatwikira ibitambo by’izindi mana batigeze bamenya, ari bo ubwabo, ari n’abasekuruza babo cyangwa abami ba Yuda; bahasendereje amaraso y’abana b’indacumura.
5Bubaka intambiro za Behali, kugira ngo bazazitwikireho abana babo, babatura Behali, kandi ibyo ntarigeze mbitegeka, ntarigeze mbivuga ndetse habe no kubitekereza!
6Noneho rero, igihe kirageze — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze aha hantu hoye kuzongera kwitwa Tofeti cyangwa ikibaya cya Bene Hinomi, ahubwo hazitwe ikibaya cy’Urwicaniro.
7Nzahungabanya ubutegetsi bwa Yuda na Yeruzalemu, nzabamarisha inkota imbere y’abanzi babo. Nzabagabiza ikiganza cy’ababahigira maze mbagaburire ibisiga n’ibikoko byo mu ishyamba.
8Uyu mugi nzawuhindura ahantu hateye ubwoba, uzawunyura hafi azumirwe, kandi nabona iryo tongo na we acure imiborogo iteye ubwoba.
9Nzabagaburira abahungu babo n’abakobwa babo; bazasubiranamo baryane, biturutse ku gahinda n’umubabaro bazaterwa n’abanzi babo bashaka kubarimbura.’
10Hanyuma uzajanjagurire cya kibindi mu maso y’abazaba baguherekeje,
11maze ubabwire uti ’Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Nzarimbura uyu muryango n’uyu mugi, nk’uko bajanjagura ikibindi cy’umubumbyi nticyongere gusanwa ukundi. I Tofeti na ho hazahinduka irimbi, kuko aho bahambaga hazaba hababanye hato.
12Nguko uko nzagira aha hantu n’abahatuye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngahindura uyu mugi nka Tofeti.
13Bazahumanya amazu y’i Yeruzalemu n’ay’abami ba Yuda, ahinduke nka Tofeti; ni koko ayo mazu yose batwikiraho ibitambo basenga ibinyarumuri byo mu kirere, bakanayamishaho ibitambo biseswa baramya izindi mana, azahumana uko angana.’»
14Yeremiya yavuye i Tofeti aho Uhoraho yari yamwohereje guhanura, ahagarara mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abwira umuryango wose, ati
15«Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye guteza muri uyu mugi no mu yindi yose iwukikije, ibyago byose nawuteganyirije kuko banshinganye ijosi, banga kumva amagambo yanjye.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.