Zaburi 146 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni we muvunyi w’abatagira kivurira

1Alleluya!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

2Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,

ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.

3Ntimukiringire abantu bakomeye,

ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza.

4Umwuka we umara kumuvamo,

agasubira mu gitaka yaturutsemo;

kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we.

5Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye!

6We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose,

akaba mudahemuka iteka ryose,

7akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa,

8Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

9Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

10Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe, Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help