1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Yerekeranye n’ibyabaye igihe umuhanuzi Natani amusanze iwe, Dawudi amaze gusambanya Betsabe.
3Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
4Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,
maze unkize icyaha nakoze.
5Koko nemeye ibicumuro byanjye,
icyaha cyanjye kimpora imbere.
6Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!
None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya,
n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa.
7Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha,
kandi mama yansamanye igicumuro.
8Naho wowe ukunda umuntu utaryarya,
maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye.
9Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose,
unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.
10Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero,
maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.
11Renza amaso ibyaha nakoze,
ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.
12Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
13Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;
14ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
15Abagome nzabatoza inzira yawe,
n’abanyabyaha bakugarukire.
16Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo,
maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.
17Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.
18Igitambo cyanjye si cyo ushaka,
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
19Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!
20Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni,
maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.
21Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe,
ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu,
maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.