1Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati
2«Ese uwagira icyo akubwira, wabyihanganira?
Ariko se umuntu yamenya aceceka ate!
3Dore, wajyaga uhanura benshi,
ugahumuriza abari bagiye kudohoka,
4Inama zawe zakomeje abendaga kwiheba,
abacitse intege ukabarema umutima;
5none, igihe utahiwe, unaniwe kwihangana,
n’ibikubayeho ubwawe, bigukuye umutima!
6Kuba wariringiye Imana se ntibikwiye kugukomeza,
n’umurava wagize ukagutera amizero?
7Ibuka neza: hari umuziranenge wigeze arimbuka?
Ni hehe wumvise abanyamurava batsiratsizwa?
8Jye nzi ko abahinga ikibi, bakabiba agahinda,
ari byo basarura;
9umwuka w’Imana urabarimbura,
uburakari bwayo bukabatsemba.
10Ari imitontomo y’intare, n’urusaku rw’ubukare bwayo,
ari n’imikaka y’ibyana by’intare, byose birayoyoka.
11Intare yicwa no kubura umuhigo,
n’ibyana by’intare y’ingore bikabuyera.
12Nanjye, hariho ijambo nongorewe,
ugutwi kwanjye kurarisama.
13Nijoro, nari mu nzozi ziteye ubwoba,
igihe abantu bose baba baguye agacuho,
14nuko ubwoba burantaha, mpinda umushyitsi
amagufa yanjye yose arakomangana.
15Numvise nishishe, umusatsi unyorosokaho;
16mbona umeze nk’umuntu ampagaze imbere,
murebye sinamumenya,
ariko ishusho ye inguma mu maso,
hashize umwanya numva ijwi rinyongorera riti
17’Umuntu waremewe gupfa yatunganira ate Imana?
Yabura inenge ate mu maso y’Iyamuhanze?
18Niba se itizera abagaragu bayo,
ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi,
19hacura iki ku batuye amazu y’ibyondo,
na yo yubatswe ku musenyi?
Babahonyora nk’igiheri,
20abariho mu gitondo bahinduka ivu butaranagoroba,
bararimbuka bagashira nta n’umenye uko bigenze.
21Bavanwaho, mbese nk’uko bashinguza umuganda w’ihema,
nuko bagapfa bazize ubujiji bwabo.’
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.