ESITERA 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hamani yamburwa icyubahiro kandi aricwa

1Umwami na Hamani baza gusangira n’umwamikazi Esitera.

2Kuri uwo munsi wa kabiri, isangira ryenda kurangira, umwami yongera kubaza Esitera, ati «Mwamikazi Esitera, urasaba iki ukagihabwa? Urifuza iki? Naho cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye wagihabwa!»

3Umwamikazi Esitera asubiza umwami, ati «Niba ngufiteho ubutoni kandi ukaba unabishaka, ngusabye ubuzima bwanjye kandi nkanagusaba kugira ngo ubwoko bwanjye bubeho.

4Mu by’ukuri jyewe n’ubwoko bwanjye twaragurishijwe ngo twicwe, turimburwe, dutsembwe! Nyamara iyo tugurirwa kuba abacakara cyangwa abaja, nari kwicecekera, kuko ibyo bitatuma dutesha umwami igihe.»

5Nuko umwami abaza umwamikazi Esitera, ati «Uwo watekereje gukora atyo, ni nde kandi ari hehe?»

6Esitera arasubiza, ati «Umubisha n’umwanzi wacu ni uyu mugome Hamani!» Nuko Hamani asuhererwa imbere y’umwami n’umwamikazi.

7Umwami ahita ava ku meza asohokana uburakari bwinshi, agana mu busitani bw’ingoro. Hamani asigara atakambira umwamikazi Esitera ngo amurokore kuko yabonaga ko umwami yamutanze byarangiye.

8Umwami avuye mu busitani agarutse mu nzu y’isangira, asanga Hamani yatagangariye ku ntebe Esitera yicayeho. Ako kanya umwami, ati «Agiye no kugundirira umwamikazi aho ndeba!» Umwami aherako atanga itegeko ngo bapfuke Hamani igitambaro mu maso.

9Hanyuma Harubona umwe mu bakone b’umwami, avugira imbere y’umwami, ati «Hari igiti gifite imikono mirongo itanu, Hamani yateguriye kumanikaho Maridoke.» Umwami arasubiza, ati «Nabe ari we ukimanikwaho!»

10Maze bamanika Hamani ku giti yari yateguriye Maridoke. Nuko umwami ashira uburakari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help