1Cyo hamagara! Hari uri bukwitabe se?
Uriyambaza se iyihe mu ntungane?
2Ni koko umusazi yicwa n’agahinda,
naho umupfayongo agashegeshwa n’ipfunwe.
3Jyewe nabonye umusazi afata ikibanza,
mperako mvuma inzu ye, nti
4’Abahungu be barakabura umukiro,
barenganire ku karubanda, babure kivurira!
5Umusaruro wabo uribwe n’umushonji,
umutungo wabo ugotomerwe n’abafite inyota!’
6Koko rero, icyago ntikivumbuka mu butaka,
kandi umuruho ntumera ku butaka,
7ahubwo umuruho uva ku bantu,
nk’uko imirabyo ituruka mu birere.
8Iyaba ari jyewe, nakwisunga Imana,
ngatakambira Uhoraho.
9Ni we wakoze ibintu byinshi by’agatangaza,
kandi bidashobora kubarurwa ngo birangire.
10Akwiza imvura ku isi yose,
akanavubura amasoko mu misozi;
11ni we ukuza ab’intamenyekana,
n’abamanjiriwe bakaronka umukiro.
12Aburizamo imigambi y’abigize inyaryenge,
amaboko yabo akaruhira ubusa.
13Ingirwabahanga azicisha imitego yazo,
naho imigambi y’incabiranya ikaba impfabusa;
14bityo bakarindagira mu mwijima,
kandi ari ku manywa y’ihangu,
bagasa n’abagenda mu ijoro,
kandi amanywa ava.
15Uhoraho arinda imfubyi inkota,
kandi umukene akamukiza umuhutaza.
16Ni uko umunyantege nke agira icyizere,
maze umugome akamanjirwa.
17Hahirwa uwo Uhoraho akosora!
kandi ntasuzugure inyigisho ya Nyir’ububasha.
18Koko rero ni we ukomeretsa, kandi ni we womora,
arababaza, ariko ibiganza bye birakiza.
19Mu makuba menshi, azagutabara,
kandi nugera mu kaga, nta cyago kizaguhungabanya.
20Mu nzara, azakurinda urupfu;
ku rugamba, akurinde inkota.
21Uzaca ukubiri n’akanwa kabi ka rubanda,
kandi icyorezo nigitera, ntuzagira ubwoba.
22Ntuzakangwa n’icyorezo cyangwa inzara,
kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu ishyamba.
23Ni koko uzagirana amasezerano n’amabuye yo mu murima,
kandi wumvikane n’ibisimba by’agasozi.
24Uzasanga urugo rwawe ruguwe neza,
nujya kurusura usange nta cyo rubuze.
25Uzabona urubyaro rwawe rwororoka,
n’abagukomokaho bakura nk’ibyatsi byo mu mirima.
26Uzajya gupfa ushyize kera,
nk’uko barunda imiba y’ingano zeze.
27Ibyo tukubwiye si inkuru mbarirano, ni ko bigenda!
Ahasigaye, bizirikane, ku buryo byakugirira akamaro.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.