Iyimukamisiri 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amategeko yerekeye abagaragu b’Abahebureyi

1Dore amategeko uzabasobanurira:

2Nugura umucakara w’Umuhebureyi, azagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwi azigendere yigenge, atagize icyo yishyura.

3Niba yaraje iwawe ari wenyine, azigendera wenyine; niba yari afite umugore, uwo mugore bazajyana.

4Naho niba ari shebuja wamuhaye umugore, bakabyarana abahungu cyangwa abakobwa, umugore n’abana be bazaba aba shebuja, naho we yigendere wenyine.

5Niba umucakara avuze ati «Nkunze databuja, n’umugore wanjye, n’abana banjye, sinshaka kugira ubwigenge»,

6ubwo ngubwo shebuja azabimurahiza imbere y’Imana; nuko amujyane iruhande rw’umuryango cyangwa ku nkomanizo zawo, hanyuma shebuja azatoboze ugutwi kwe uruhindu, maze amukorere gicakara burundu.

7Igihe umuntu azaba yaraguze umukobwa we ngo abe umuja, nta bwo azigendera nk’abacakara b’abagabo.

8Nadashimisha shebuja wari waramwigeneye, shebuja ashobora kumugurisha. Nyamara ntazashobora kumugurisha ku munyamahanga, kuko byaba ari ukumuhemukira.

9Niba yaramugeneye umuhungu we, azamugenzereza nk’uko bagenzereza abakobwa bashyingirwa.

10Niba yishakiye undi mugore, nta cyo azagerura ku byo yahaga uwa mbere: ari ibiryo, ari imyambaro, ari n’ibihe byo kuryamana.

11Niba kandi atamugiriye ibyo ngibyo uko ari bitatu, umuja azashobora kwigendera nta ncungu, atagize icyo yishyura.

Ibyaha bihanishwa urupfu

12Umuntu wese uzakubita undi akamwica, na we bazamwice.

13Ariko niba atari yamwubikiye, maze Imana ikamugusha gitumo mu maboko ye, nzakwereka ahantu azashobora guhungira.

14Naho umuntu nahigira mugenzi we, akamwica amwubikiye, uzamuhubuze ndetse no ku rutambiro rwanjye kugira ngo bamwice.

15Umuntu uzakubita se cyangwa nyina agomba kwicwa.

16Nihagira ushimuta umuntu akamutwara kugira ngo amucuruze, uwo nguwo agomba kwicwa, yaba amaze kumugurisha cyangwa bamumugobotoye mu maboko.

17Uzatuka se cyangwa nyina, agomba kwicwa.

Gukubita no gukomeretsa undi

18Abantu nibarwana, maze umwe agatera undi ibuye cyangwa akamukubita ikofe, ariko ntamwice, ahubwo akamukomeretsa ku buryo agomba kuryama,

19uwamukubise azababarirwa icyaha niba nyir’ugukomereka ageze aho akabasha kubyuka no gusohoka, kabone n’aho yaba agendera ku kibando. Gusa, uwamukubise azamuriha iminsi yose yamaze atikorera, kandi agomba kumuvuza kugeza igihe akiriye.

20Umuntu nakubita inkoni umugaragu we cyangwa umuja we, maze bagapfira mu maboko ye, bazahorerwa;

21ariko niba babayeho umunsi umwe cyangwa ibiri, ntibazahorerwa, kuko bari basanzwe ari abo yiguriye ku mari ye.

22Abantu nibarwana, maze bagahutaza umugore utwite, ariko umwana akavuka nta ngorane zindi, bazatanga indishyi y’akababaro isabwe n’umugabo w’uwo mugore, bayitange bakurikije ibyemejwe n’ababakiranura.

23Naho rero uwo mugore niba bimugendekeye nabi, ubugingo buzishyurwe ubugingo, ijisho ryishyurwe ijisho,

24iryinyo ryishyurwe iryinyo, ikiganza cyishyurwe ikiganza, ikirenge cyishyurwe ikirenge,

25ubushye bwishyurwe ubushye, ubukoboke bwishyurwe ubukoboke, uruguma rwishyurwe uruguma.

26Umuntu nakubita umugaragu we cyangwa umuja we akamumena ijisho, azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’ijisho ryabo;

27nakubita umugaragu we cyangwa umuja we, akamukura iryinyo, na bwo azabegurira ubwigenge, bube indishyi y’iryinyo ryabo.

28Inka nitera ihembe umugabo cyangwa umugore, bagapfa, iyo nka izicishwa amabuye, kandi ntibazarye inyama zayo; nyamara nyirayo azaba ari umwere.

29Ariko niba inka yari isanzwe yica, maze nyirayo aho abimenyeye ntajye ayigendaho, maze ikica umugabo cyangwa umugore, ikabahwanya, izicishwe amabuye, kandi nyirayo na we azicwe.

30Niba nyirayo bamuciye gutanga incungu y’amagara ye, agomba gutanga ibyo bazamuca byose.

31Inka niyica umuhungu cyangwa umukobwa, nyirayo bazamugenzereza ibihuje n’iryo tegeko.

32Inka niyica umucakara cyangwa umuja, bazishyura shebuja amasikeli mirongo itatu y’ifeza, hanyuma iyo nka yicishwe amabuye.

33Umuntu nasiga iriba rirangaye, cyangwa agafukura iriba ntaripfundikire, hanyuma inka cyangwa indogobe ikarigwamo, nyir’iriba azatanga indishyi:

34azariha nyir’itungo igiciro cya feza gihwanye n’iryo tungo, maze we asigarane ibyapfa byaryo.

35Inka y’umuntu nitera ihembe inka y’undi ikayihwanya, ba nyirazo bazagurishe inka isigaye ari nzima, bigabanye ikiguzi cyayo; bagabane kandi n’inka yapfuye.

36Niba byari bizwi ko iyo nka yari isanzwe yica, maze nyirayo ntayigendeho, azatanga indishyi, inka yishyurwe indi, we asigarane ya nka yapfuye.

Kwiba amatungo

37Umuntu niyiba inka cyangwa intama, maze akayibaga cyangwa akayigurisha, azariha inka eshanu zihwane n’iyo nka, n’intama enye zihwane n’iyo ntama.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help