1Maridoke amaze kumenya ibyabaye byose, ashishimura imyambaro ye, yambara ikigunira kandi yisiga ivu, maze ajya mu mugi rwagati, acura umuborogo.
2Nuko arakomeza agera ku irembo ry’ibwami, ntiyashoboraga kuharenga kuko yari yambaye ikigunira.
3Maze uko itegeko n’iteka by’umwami byageraga muri buri ntara, akaba ari ko Abayahudi bagira akababaro gakomeye, bakiyiriza ubusa, bakarira bakaganya, benshi muri bo bakarara ku bigunira bashashe mu ivu.
4Nuko abaja ba Esitera n’abakone be baza kumumenyesha ibyabaye byose. Umwamikazi arashavura cyane. Ni bwo ahise yoherereza Maridoke indi myambaro ngo yambare kandi akuremo icyo kigunira. Ariko Maridoke aranga.
5Nuko Esitera ahamagara Hataki, umwe mu bakone b’umwami wari ushinzwe imirimo y’umwamikazi, amutuma kuri Maridoke kugira ngo amusiganuze ibyabaye n’icyabiteye.
6Hataki aragenda asanga Maridoke ku karubanda imbere y’ingoro y’ibwami.
7Maze Maridoke amumenyesha ibyamubayeho byose n’umubare wa feza Hamani yiyemeje gushyira mu isanduku y’igihugu kugira ngo arimbure Abayahudi.
8Anamuha urwandiko rusubira mu nyandiko y’iteka ryatangarijwe i Suza, kugira ngo Abayahudi bose barimburwe, ngo arwereke Esitera, amusobanurire ibyabaye kandi amusabe akomeje gusanga umwami kugira ngo amuhendahende, amutakambira gukiza ubwoko bwe.
8a«Wibuke igihe wari umutindi nyakujya, n’uko watunzwe n’ikiganza cyanjye. Kuko Hamani, umukuru wungirije umwami, yatubeshyeye ngo baturimbure.
8bWambaze Uhoraho, utuvuganire ku mwami, udukize urupfu!»
9Hataki agaruka gushyikiriza Esitera ubutumwa bwa Maridoke.
10Nuko Esitera yongera gutuma Hataki kuri Maridoke amubwira, ati
11«Abagaragu bose b’umwami n’abantu batuye mu ntara zigize igihugu cy’umwami, bazi neza ko umuntu wese, yaba umugabo cyangwa umugore, usanze umwami mu ngombe ya kambere atahamagawe, ahanishwa gupfa; keretse umwami amuhereje inkoni ye ya zahabu, ni bwo ashobora kubaho. Jyewe rero, maze iminsi mirongo itatu ntanahamagarwa n’umwami.»
12Bamenyesha Maridoke igisubizo cya Esitera.
13Nuko Maridoke atuma kuri Esitera, avuga ati «Ntiwibwire ko uzarokoka, wowe wenyine mu Bayahudi ngo n’uko uri mu ngoro y’umwami.
14Kuko, n’aho wakwicecekera, ntakizabuza Abayahudi guhumurizwa no kubohorwa biturutse ahandi, gusa wowe n’inzu ya so muzarimbuka. Mbese wabwirwa n’iki ko atari iyo mpamvu yatumye uba umwamikazi»?
15Esitera na we aramusubiza, ati
16«Genda ukoranye Abayahudi bose bari i Suza maze mwihane kubera jyewe: mumare iminsi itatu mutarya, mutanywa, umunsi n’ijoro. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Hanyuma, nzirengagiza itegeko, nsange umwami; niba ngomba gupfa nzapfe.»
17Maridoke aragenda maze abikora nk’uko Esitera yabimutegetse.
Isengesho rya Maridoke17aNuko atakambira Uhoraho, yibutsa ibyo Uhoraho yakoze byose, aravuga ati
17b«Uhoraho, Uhoraho, Mwami ushoborabyose, isi n’ijuru ubifiteho ububasha, kandi nta n’umwe wagutambamira ushatse gukiza Israheli,
17ckuko ari wowe waremye ijuru n’isi n’ibitangaza byose biri mu nsi y’ijuru. Uri Umugenga w’ibintu byose kandi nta we ushobora kukurwanya, wowe Nyagasani.
17dWowe umenya byose, uzi ko kwanga kunamira umwirasi Hamani, ntabigiriye agasuzuguro cyangwa ubwirasi cyangwa gukurikirana ikuzo; kuko no kumurigata ibirenge nabikora ngo Israheli irokoke.
17eGusa nabigiriye kwanga ko icyubahiro ngomba umuntu cyasumba icyo ngomba Imana. Nta we nzunamira atari wowe, Mwami wanjye, kandi sinzabigirira kwirata.
17fNone rero Nyagasani, Mana, Mwami, Mana ya Abrahamu, kiza umuryango wawe; kuko baturebera kuturimbura, kandi bakaratiye gutsemba umurage wawe wa kera.
17gWisuzugura umugabane wawe, abo wigaruriye mu gihugu cya Misiri.
17hUmva isengesho ryanjye, rebana impuhwe abo wiyeguriye, ubwirabure bwacu ubuhindure ibyishimo, kugira ngo nitubaho, turirimbe izina ryawe, Nyagasani, woye koreka abo umunwa wajyaga ugusingiza.»
17iIsraheli yose na yo itera hejuru n’imbaraga zayo zose, kuko urupfu rwari rubugarije.
Isengesho rya Esitera17jUmwamikazi Esitera yari mu cyunamo gikomeye, na we ahungira kuri Uhoraho. Amaze kwiyambura imyenda y’umurimbo, yambara iy’akababaro no kwirabura; aho kwisiga imibavu y’igiciro, yiraba ivu n’umwanda; ababaza bikomeye umubiri we, maze ingingo yajyaga yishimira kugira nziza, azitwikiriza imisatsi idashokoje. Atakambira Uhoraho, Imana ya Israheli, agira ati
17k«Mana yanjye, Mwami wacu, nta wundi nkawe! Ntabara, dore ndi jyenyine kandi nta wundi wangoboka atari wowe; kuko ndiho nishyira icyago.
17lKuva mu buto bwanjye, abo mu bwoko bwa data bambwiraga ko ari wowe, Nyagasani, wahisemo Israheli mu mahanga yose, n’ababyeyi bacu, ubahitamo mu bakurambere babo bose ngo bakubere umurage ubuziraherezo. Kandi ko wabarangirije ibyo wababwiye byose.
17mUbu ngubu ariko twagucumuyeho, utugabiza ibiganza by’abanzi bacu, kuko twasenze ibigirwamana byabo. Uri intabera, Nyagasani!
17nNone ubu ngubu agahinda k’uko tubabereye abacakara ntikabahagije; baratugambaniye n’ibigirwamana byabo, ngo baburizemo icyategetswe n’umunwa wawe, batsembe umurage wawe, bazibiranye abagusingiza, bazimye ikuzo ry’Ingoro yawe ndetse n’urutambiro rwawe,
17obabumbure umunwa w’amahanga kugira ngo ashimagize ibitagira shinge kandi arate iteka umwami w’umunyamubiri.
17pNyagasani, ntuhe inshyimbo yawe abatibereyeho na bo ubwabo, kandi abanzi bacu ntibakaduseke ngo twaguye ahaga, ahubwo imitego yabo uyibicishe maze uwaje aturwanya abe iciro ry’imigani.
17qIbuka, Nyagasani, wimenyekanye, muri iki gihe cy’amage turimo! Nanjye umpe ubutwari, wowe Mwami w’imana zose, ukaba umugenga w’abafite ubutegetsi bose.
17rUnshyire ku minwa imvugo iryohereye ningera imbere y’intare, maze utere umutima we kuzinukwa uturwanya ku buryo azarimbukana n’abafatanyije na we.
17sTwebweho, ukuboko kwawe kuturamire! Untabare ndi jyenyine, nta wundi ngira atari wowe, Nyagasani!
17tUzi byose. Uzi ko nanga icyubahiro baha ibyigomeke; uburiri bw’abatagenywe buntera ishozi kimwe n’ubw’umunyamahanga uwo ari we wese.
17uWowe uzi neza ukuntu bankoresha ibyo ndashaka, ngaterwa ishozi na rya kamba ntamiriza uko ngiye ahagaragara, ari na cyo kimenyetso cy’urwego nashyizwemo, rikantera iseseme kimwe n’umwenda wanduye, bigatuma ntaryambara mu minsi isanzwe.
17vUmuja wawe ntarigera arya kwa Hamani, ntaratumirwa ibwami mu birori byo kurya, ntaranywa divayi yatuweho igitambo.
17wUmuja wawe nta byishimo aheruka kuva umunsi yazanywe hano kugeza ubu, keretse iruhande rwawe, Nyagasani, Mana ya Abrahamu.
17xMana, Nyir’imbaraga zitsinda byose, umva ijwi ry’abihebye; dukize ikiganza cy’abagome maze unkize ubwoba mfite!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.