1Nimuvuze ihembe !
Icyago kiguye nka kagoma hejuru y’inzu y’Uhoraho,
kuko bishe Isezerano ryanjye
kandi bagahemuka ku mategeko yanjye.
2Barantakira, bagira bati
«Mana yanjye, twebwe Abayisraheli turakuzi.»
3Nyamara Israheli yazibukiriye ibyiza,
none umwanzi nayikurikirane.
4Biyimikiye abami batambajije,
bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi.
Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo,
bakikururira batyo kurimbuka.
5Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse !
(Koko, uburakari bwanjye bwabagurumaniye :
mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?)
6Cyakomotse muri Israheli, gikozwe n’umunyabukorikori,
kikaba rero atari Imana.
Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe.
7Babibye umuyaga, bazasarura serwakira;
bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu,
n'aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga.
Israheli irimbuka kubera amahanga yitabaje8Israheli irayongobejwe, barasuzugurwa n’amahanga,
mbese nk’abantu batagira agaciro,
9bitewe n’uko bazamutse bakajya muri Ashuru,
ya ndogobe y’ishyamba yibera yonyine,
Efurayimu ikagurira amacuti!
10N’ubwo baha amaturo atagira ingano abanyamahanga,
ngiye kubakoranya bidatinze,
maze mu gihe gito bazashengurwe n’umutwaro
umwami w’abami agiye kubagerekaho.
Igitambo kitavuye ku mutima11Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha,
none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho.
12N'aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye,
babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka!
13Bakunda kuntura ibitambo, no kurya inyama zabyo,
nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha.
Kuva ubu nzakomeza kwibuka amakosa yabo,
mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.
14Israheli yirengagije Uwayiremye maze yiyubakira ingoro,
naho Yuda igwiza imigi ikomeye;
ariko nzohereza umuriro muri iyo migi yayo,
n’ibigo byayo bikongoke.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.