Abehebureyi 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu, Umuherezagitambo wacu mukuru

1Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyirikuzo,

2akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo, ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo.

3Umuherezabitambo mukuru wese ashyirirwaho guhereza amaturo n’ibitambo, bikamubera ngombwa ko na we agira icyo atura.

4Mu by’ukuri, iyaba Yezu yari ari ku isi, ntiyaba umuherezabitambo, kuko hatabuze abahereza amaturo bakurikije Amategeko.

5Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.»

6Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere.

Yezu ahagarariye Isezerano ryisumbuye

7Iyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri.

8Kuko Imana yabatonganyije, igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli, n’inzu ya Yuda;

9atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga.

10None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: ’Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.’

11Maze hekuzagira uwongera kwigisha mugenzi we cyangwa ubwiriza umuvandimwe we, ati ’Umenye Nyagasani’, kuko bose bazaba banzi, kuva ku muto kugeza ku mukuru.

12Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka.»

13Kuvuga rero «isezerano rishya», ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help