Abacamanza 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abayisraheli batura muri Kanahani

1Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?»

2Uhoraho arabasubiza ati «Yuda ni we uzazamuka bwa mbere. Dore maze kwegurira igihugu mu biganza bye.»

3Yuda abwira Simewoni umuvandimwe we, ati «Tuzamuke tujye mu mugabane wanjye, maze turwanye Abakanahani. Hanyuma nanjye nzajyana nawe mu mugabane wawe.» Nuko Simewoni ajyana na we.

4Yuda arazamuka, maze Uhoraho yegurira Abakanahani n’Abaperizi mu biganza byabo. I Bezeki bahatsinda abantu ibihumbi cumi muri bo.

5Aho i Bezeki, bahasanga Adoni‐Bezeki baramurwanya; batsinda Abakanahani n’Abaperizi.

6Adoni‐Bezeki arahunga, ariko baramukurikira baramufata, maze bamuca ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge.

7Adoni‐Bezeki aravuga ati «Abami mirongo irindwi bari baraciwe ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge, batoraguraga ibisigazwa byo mu nsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye, Imana irabinyituye.» Bamuzana i Yeruzalemu, ari na ho yaguye.

8Bene Yuda batera Yeruzalemu maze barayigarurira, bamarira ku nkota abahatuye kandi umugi barawutwika.

9Nyuma y’ibyo, Bene Yuda baramanuka kugira ngo barwanye Abakanahani bari batuye mu karere k’imisozi miremire, n’i Negevu no mu karere k’imisozi migufi.

10Hanyuma Yuda atera Abakanahani bari batuye i Heburoni — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Haruba — maze batsinda Sheshayi, Ahimani na Talimayi.

11Yuda ava aho ajya gutera abaturage b’i Debiri — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Seferi —.

12Kalebu ni ko kuvuga ati «Umuntu uzatsinda Kiriyati‐Seferi maze akayigarurira, nzamushyingira Akisha, umukobwa wanjye.»

13Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kelebu w’umuhererezi, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira Akisha, umukobwa we.

14Nuko akihagera, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Bukeye, Akisha amanuka ku ndogobe ye, maze Kalebu aramubaza ati «Icyo wifuza ni iki?»

15Undi aramusubiza ati «Ngirira ubuntu. Ubwo wampaye isambu i Negevu, umpe n’ibizenga by’amazi». Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo.

16Abahungu ba wa Mukeniti, sebukwe wa Musa, bazamukana na Bene Yuda, bava mu mugi w’Imikindo berekeza mu butayu bwa Yuda bwari mu majyepfo ya Aradi. Nuko baraza babana n’abahatuye.

17Yuda ajyana na Simewoni, umuvandimwe we, batsinda Abakanahani bari batuye i Sefati, umugi wose barawutsemba, maze bawita Horima (ari byo kuvuga «itsembwa»).

18Yuda yigarurira umugi wa Gaza n’intara yawo, uwa Ashikeloni n’intara yawo, uwa Ekironi n’intara yawo.

19Uhoraho yari kumwe na Yuda, ubwo yigaruriraga akarere k’imisozi miremire. Nyamara ntibashoboye kwirukana abatuye mu kibaya, kuko bari bafite amagare y’ibyuma.

20Nk’uko byari byarategetswe na Musa, Heburoni bayigabira Kalebu, ayinyaga abahungu batatu ba Anaki.

21Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, Bene Benyamini ntibabanyaze, ahubwo Abayebuzi bakomeje guturana na Bene Benyamini i Yeruzalemu kugeza na n’ubu.

22Abo mu nzu ya Yozefu na bo barazamuka, batera Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo.

23Inzu ya Yozefu ijya gutata umugi wa Beteli, wahoze witwa Luzi.

24Nuko intasi zibona umugabo usohotse mu mugi, maze ziramubwira ziti «Twereke aho twakwinjirira mu mugi, maze tuzabikwiture.»

25Uwo mugabo arahabereka, maze umugi wose bawumarira ku nkota, naho we baramureka arigendera n’abe bose.

26Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti, ahubaka umugi awita Luzi, ari na ko ukitwa kugeza na n’ubu.

27Manase ntiyashoboye gutsinda abaturage b’i Betishani, Tanaki, Dori, Yibileyamu, Megido, habe n’abo mu midugudu ihakikije, maze Abakanahani bakomeza gutura muri icyo gihugu.

28Nyamara aho Israheli ikomereye, yakoresheje imirimo y’uburetwa Abakanahani, ariko ntiyashobora kubirukana.

29Efurayimu ntiyashoboye kwirukana Abakanahani bari batuye i Gezeri, nuko Abakanahani bakomeza guturana na Bene Efurayimu i Gezeri.

30Zabuloni ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Kitironi kimwe n’ab’i Nahaloli; Abakanahani baturana na Bene Zabuloni, ariko baragoka bakoreshwa uburetwa.

31Asheri ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Ako kimwe n’ab’i Sidoni, ab’i Ahilavi, ab’i Akizibu, ab’i Heluba, ab’i Afiki n’ab’i Rehobu.

32Bene Asheri baturanye n’Abakanahani bari batuye igihugu, kubera ko batashoboye kubirukana.

33Nefutali ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Betishemeshi kimwe n’ab’i Betanati, nuko baturana n’Abakanahani bari batuye igihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’ab’i Betanati bakoreshwa imirimo y’uburetwa.

34Abahemori baheza Bene Dani mu karere k’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka ngo bagere mu kibaya.

35Abahemori bakomeza gutura i Hari‐Heresi, i Ayaloni n’i Shalivimu, ariko inzu ya Yozefu imaze gukomera, ibakoresha imirimo y’uburetwa.

36Igihugu cy’Abahemori cyaheraga ku muzamuko w’i Karabimu, kuva ahitwa ku Rutare, maze ugakomeza ukazamuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help