1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti
2«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.»
3Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu.
4Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.»
5Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto.
6Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu.
7Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti «Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi, ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibinywe n’amazi.
8Nibyambare ibigunira, baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko.
9Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye?»
10Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.