Abanyefezi 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Bana, nimwumvire ababyeyi muri Nyagasani, kuko ari byo bikwiye.

2«Wubahe so na nyoko»

; mu mategeko yose ni ryo rya mbere rijyana n’isezerano:

3«kugira ngo uzagire ihirwe, kandi urambe ku isi».

4Namwe babyeyi, ntimugakure umutima abana banyu, ahubwo mubarere neza, mubakosore kandi mubagire inama zikomoka kuri Nyagasani.

5Bacakara namwe, nimwumvire ba shobuja ba hano ku isi; mujye mububaha kandi mubatinye, nta buryarya ku mutima, nk’aho mwakumviye Kristu ubwe.

6Ntimugakorere ijisho nk’abashaka gushimisha abantu, ahubwo mugenze nk’abagaragu ba Kristu, baharanira gukora icyo Imana ishaka.

7Mushishikarire kurangiza ibyo mutegetswe, nk’aho mwaba mukorera Nyagasani, atari abantu mubigirira.

8Umuntu wese, yaba umucakara, yaba uwigenga, muzi ko icyiza azaba yakoze, azakiturwa na Nyagasani.

9Namwe ba shebuja, mujye mubagenzereza mutyo, mureke kubakangisha ibihano; muzi neza ko Shebuja wabo n’uwanyu ari mu ijuru, We utarobanura abantu.

Intwaro z’umukristu

10Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose.

11Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi.

12Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere.

13Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye.

14Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma,

15umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge.

16Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi.

17Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana.

18Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.

19Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe imbaraga zo kuvuga nshize amanga, namamaza iyobera ry’Inkuru Nziza

20mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba.

Gutashya abavandimwe

21Kugira ngo mumenye uko meze n’icyo nkora, mbatumyeho Tushiko, umuvandimwe nkunda, akaba n’umufasha wanjye w’indahemuka muri Nyagasani.

22Mubatumyeho rero, kugira ngo abamenyeshe ibinyerekeyeho byose, kandi ngo ahumurize imitima yanyu.

23Abavandimwe nibagire amahoro, n’urukundo hamwe n’ukwemera biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

24Abakunda Umwami wacu Yezu Kristu bose baragahorana ineza ye mu rukundo rudatezuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help