Abalevi 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

AMABWIRIZA AGENEWE ABAHEREZABITAMBOIgitambo gitwikwa

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Uhe Aroni n’abahungu be aya mabwiriza: Dore imihango yerekeye igitambo gitwikwa: igitambo gitwikwa kizagume ijoro ryose ku nkekwe icanye ku rutambiro burinde bucya, kandi uwo muriro urare waka.

3Umuherezabitambo rero azambare ikanzu ye ya hariri n’amakabutura ya hariri, maze ayore ivu rituruka ku gitambo cyakongokeye ku rutambiro, arirunde iruhande rw’urutambiro.

4Hanyuma yiyambure iyo myenda, yambare iyindi; maze rya vu arijyane hirya y’ingando, ahantu hatanduye.

5Naho wa muriro wo ku rutambiro, uzahore ucanye ubutazima. Buri gitondo, umuherezabitambo azajye awukoranyirizaho inkwi, arambikeho igitambo gitwikwa, atareho inyama ziriho ibinure z’ibitambo by’ubuhoro.

6Ku rutambiro, hagomba guhora haka umuriro ubutazima.

Amaturo y’ibiribwa

7Dore rero imihango yerekeye ituro ry’ibiribwa: Bene Aroni ni bo bazarihereza Uhoraho, bari ahateganye n’urutambiro.

8Ku ifu y’ituro, ku mavuta hamwe n’ububani buri kuri iryo turo, bazayoreho ibyuzuye urushyi, maze babitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’urwibutso kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

9Ibizasigara, Aroni n’abahungu be bazabirye; ibyo biribwa bidasembuye bizarirwa ahantu hasukuye mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro.

10Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro.

11Umuntu wese wo muri bene Aroni ashobora kukiryaho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ngiryo iposho mugenewe buri gihe, rikava ku biribwa biturwa Uhoraho bigakongorwa n’umuriro. Ikizabikoraho cyose kizaba kibaye ikintu gitagatifu.»

12Uhoraho abwira Musa, ati

13«Dore ituro Aroni kimwe n’abahungu be azazanira Uhoraho ku munsi azasigwaho amavuta: icya cumi cya efa y’ifu ni cyo kizaba ituro rihoraho, igice kimwe giturwe mu gitondo, ikindi nimugoroba.

14Iryo turo rizategurirwe ku ipanu, rikarangwe mu mavuta, maze ubizane bivanze neza; ibisate by’iryo turo ry’umutsima uzabihereze Uhoraho bibe igitambo gifite impumuro imwurura.

15Umuherezabitambo wo mu bana ba Aroni uzasigwa amavuta ngo azamuzungure, na we azajye abigenza atyo. Iryo rizababere ituro rihoraho, kandi rizajye ritwikwa ryose, nta cyo mugabanyijeho.

16Ituro ry’umuherezabitambo riherezwa ryose, nta muntu uriyeho na gato.»

Igitambo cy’impongano y’icyaha

17Uhoraho abwira Musa, ati

18«Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be ku byerekeye imihango y’impongano y’icyaha: igitambo cy’impongano y’icyaha kizasogoterwe aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, imbere y’Uhoraho kuko ari ikintu gitagatifu.

19Umuherezabitambo ni we uyobora imihango y’icyo gitambo, ni na we kandi ushobora kukirya, akakirira mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, ahantu hasukuye.

20Umuntu wese uzakora ku nyama z’icyo gitambo, azaba asukuwe; nihagira kandi amaraso yacyo ameneka ku mwambaro, muzawumesere ahantu hasukuye.

21Inkono cyatetswemo niba iy’ibumba muzayimene, niba iy’umuringa muzayoze, muyunyugurishe amazi.

22Umuntu wo mu baherezabitambo wese ashobora kurya kuri icyo gitambo: ni ikintu gitagatifu rwose.

23Naho igitambo cyose bazafataho amaraso bakayazana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo bayakoreshe umuhango wo guhanagurira ibyaha ahantu hatagatifu, inyama zacyo ntizizajya ziribwa, zigomba gutwikwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help