Abanyakorinti, iya 2 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Pawulo abashishikariza gutanga imfashanyo

1Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya.

2N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane.

3Nanjye ndahamya ko batanze ku bwende bwabo, ndetse birenze uko bashoboye.

4Ahubwo banyingingiraga kubareka ngo bagire uruhare ku mfashanyo yagenewe abatagatifujwe (bo muri Yudeya).

5Baritanze, biyegurira Imana natwe baratwiha, birenze ndetse uko twari tubyizeye, nk’uko Imana yabishatse.

6Ni cyo cyatumye nsaba Tito nshishikaye ngo akomeze iwanyu icyo gikorwa yabatangiyemo cyo kugira ubuntu.

7Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu.

8Simbibahayemo itegeko, ahubwo ndabamenyesha imyifatire y’ahandi, mukurizeho kugaragaza ukuri k’urukundo rwanyu.

9Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.

10Ni akanama mbagira muri ibyo: ni byiza ko mukomeza icyo gikorwa cy’urukundo mwatangiye umwaka ushize; ntimwabaye aba mbere gusa mu kubitekereza, ahubwo no mu kubikurikiza.

11Ngaho nimugere ku cyo mwiyemeje, maze uko mubishoboye, ibikorwa byanyu byuzuze ugushaka kwanyu.

12Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze!

13Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza.

14Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane.

15Koko byaranditswe ngo «Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.»

16Imana ishimwe, Yo yahaye na Tito uwo mutima wo kubakunda.

17Igihe musabye kujya iwanyu, yahise abyemera, ndetse yihutira kubageraho.

18Twamwohereje hamwe n’umuvandimwe ushimwa na Kiliziya zose kubera ishyaka afitiye Inkuru Nziza.

19Si n’ibyo gusa, Kiliziya zose zamutoreye kuduherekeza mu rugendo tujyanye imfashanyo zanyu, zihesha Imana ikuzo kandi zikagaragaza umutima wacu wo gufasha abandi.

20Nirinda rwose ko hagira untera urubwa mu buryo ngenga iyo mfashanyo itubutse mwanshinze.

21Turaharanira kuba indakemwa, bitari imbere y’Imana gusa, ndetse no mu maso y’abantu.

22Tubatumanye kandi n’undi muvandimwe wacu twagerageje ku buryo bwinshi, twasanze ari umunyeshyaka, maze ubu akaba arushijeho kurigira, kubera icyizere cyinshi abafitiye.

23Muzi ko Tito ari mugenzi wanjye dufatanya imirimo yose tubakorera. Naho abandi bavandimwe, bo bahagarariye za Kiliziya, kandi bakaba ikuzo rya Kristu.

24Ngaho rero, nimubagaragarize urukundo rwanyu, n’impamvu zidutera kubarata, bimenyekane muri za Kiliziya zose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help