Ezira 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

I. ABAYAHUDI BAGARUKA MU GIHUGU CY’IWABO BAKONGERA KUBAKA INGOROUmwami Sirusi yemera kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho

1Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya, nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka:

2«Sirusi, umwami w’Abaperisi aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu yo muri Yuda.

3Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we, Imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu yo muri Yuda, kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko ari yo Mana iba i Yeruzalemu.

4Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.»

5Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu.

6Abaturanyi babo bakora uko bashoboye, babatwerera feza na zahabu, ibintu n’amatungo, n’andi maturo y’agaciro gakomeye, utabariyemo n’ibindi batanze ku buntu.

7Ndetse n’ibintu byose byo mu Ngoro y’Uhoraho Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, kugira ngo abishyire mu nzu y’imana ze, umwami Sirusi arabisohora.

8Nuko Sirusi, umwami w’Abaperisi, ategeka umunyabintu Miteredati kubikuramo byose no kubibarurira Sheshibasari, igikomangoma cyo muri Yuda.

9Dore umubare wabyo: amabesani ya zahabu: 30; amabesani ya feza: 1000; ibyuma 29;

10ibikombe bya zahabu: 30; ibikombe bya feza byo mu rwego rwa kabiri: 410; n’ibindi bikoresho: 1000.

11Ibikoresho byose bya zahabu na feza byari 5400. Nuko Sheshibasari arabitwara byose, ubwo abajyanywe bunyago bavaga i Babiloni, bagaruka i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help