Baruki 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1None ngaha, Nyagasani yujuje ijambo yatuvuzeho, twebwe n’abacamanza bacu bategekaga Israheli, abami n’abatware bacu, abatuye Israheli na Yuda bose.

2Koko rero, ibyabaye kuri Yeruzalemu, nta bindi nka byo byigeze bibaho ku isi hose, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa:

3twagejeje n’aho umwe arya umuhungu we, undi akarya umukobwa we.

4Byongeye kandi, Nyagasani yatweguriye ibihugu byose bidukikije, kugira ngo dutukwe kandi dukorwe n’ikimwaro mu mahanga adukikije, ari yo yadutatanyirijemo.

5Aho kuba abategetsi twabaye abacakara, kuko twari twaracumuye kuri Nyagasani, Imana yacu, tukanga kumva ijwi rye.

6Ubutabera ni ubwa Nyagasani, Imana yacu, naho twebwe n’ababyeyi bacu icyo dukwiriye ni ugukorwa n’ikimwaro nk’uko bimeze ubu.

7Ibi byago byose byatugwiririye, ni ibyo Nyagasani yari yaratuvuzeho,

8kubera ko tutinginze Nyagasani ngo buri muntu muri twe azibukire ibyifuzo bibi by’umutima we.

9Ni yo mpamvu Nyagasani yagennye ibi byago kandi arabiduteza, kuko Nyagasani ari intabera mu byo yadutegetse gukora byose,

10naho twe ntitwumve ijwi rye ngo dukurikirane amategeko yari yaduhaye.

Ugutakamba

11Ubu rero, Nyagasani Mana ya Israheli, wowe wavanye umuryango wawe mu gihugu cya Misiri ubigirishije ikiganza cyawe cy’impangare, ibimenyetso n’ibitangaza, ububasha bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, ugahesha utyo Izina ryawe ikuzo nk’uko bikimeze na n’ubu,

12twagucumuyeho kandi turigomeka, twaguhemutseho Nyagasani, Mana yacu, duhinyura amabwiriza yawe yose.

13None rero, uburakari udufitiye nibucururuke, kuko twatereranywe nk’uko ubiruzi, tukaba dusigaye turi bake cyane mu mahanga wadutatanyirijemo.

14Nyagasani, umva isengesho ryacu n’ugutakamba kwacu: uturengere ubigiriye izina ryawe bwite, kandi uduhe kugira ubutoni ku batujyanye bunyago,

15kugira ngo isi yose imenye ko ari wowe Nyagasani, Imana yacu, kuko Israheli n’umuryango wawe byitiriwe Izina ryawe.

16Nyagasani, witegereze aho uri hejuru, mu Ngoro yawe ntagatifu, maze utwibuke! Tega amatwi, Nyagasani, maze wumve!

17Bumbura amaso urebe: abapfuye bari mu kuzimu batanakigira umwuka, Nyagasani, si bo bazaguhesha ikuzo n’icyubahiro;

18ahubwo Nyagasani, ab’umutima ushavuye, wicisha bugufi ukagira imbaraga nke, ab’amaso ananiwe n’ab’umutima ushonje, ni bo baguhesha ikuzo n’icyubahiro!

19Nta bwo kandi ari ibikorwa by’ubutungane by’ababyeyi n’abami bacu twishingikirije, ngo tukugezeho ugutakamba kwacu, Nyagasani, Mana yacu;

20kuko waduteje umujinya wawe n’uburakari bwawe, nk’uko wari warabitumenyesheje ubinyujije ku bagaragu bawe b’abahanuzi, ugira uti

21«Nyagasani avuze atya: ’Emera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni maze umuyoboke’; bityo muzagume mu gihugu nahaye abasekuruza banyu.

22Ariko nimutumva ijwi rya Nyagasani ribabwira kuyoboka umwami w’i Babiloni,

23’mu migi ya Yuda n’i Yeruzalemu, nzahahosha agasaku k’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe n’iy’umugeni, kuko igihugu cyose kigiye guhinduka amatongo.’

24Nyamara ntitwumvise ijwi ryawe ryatubwirizaga kuyoboka umwami w’i Babiloni, bituma wuzuza amagambo wari waravugishije abagaragu bawe b’abahanuzi: ko amagufa y’abami bacu n’ay’abasekuruza bacu azatabururwa aho bari barahambwe.

25None dore ’ngaya yanamye ku nkuba y’izuba ry’amanywa no mu mbeho ya nijoro’; bapfiriye mu bubabare buteye ubwoba, bazize inzara, inkota n’icyorezo;

26n’iyi Ngoro yitiriwe izina ryawe, uyigira uko imeze ubu, ubitewe n’ubugome bw’inzu ya Israheli n’iya Yuda.

27Nyamara ariko, Nyagasani, Mana yacu, ibyo wabitugiriye ukurikije impuhwe zawe n’urukundo rwawe bihebuje,

28mbese nk’uko wari wabivugishije Musa, umugaragu wawe, umunsi umutegetse kwandika Amategeko yawe imbere y’Abayisraheli, ugira uti

29’Nimutumva ijwi ryanjye, nta shiti iyi mbaga nyamwinshi y’abantu izasigaramo mbarwa mu mahanga nzabatatanyirizamo,

30kuko nzi neza ko batazanyumva, bitewe n’uko ari umuryango ufite ijosi rishingaraye. Ariko nibagera mu gihugu bazajyanwamo bunyago bazisubiraho,

31bamenye ko ari jye Nyagasani, Imana yabo. Nzabaha umutima n’amatwi yumva,

32bazansingirize mu gihugu bazaba bajyanywemo bunyago kandi bibuke izina ryanjye.

33Ntibazongera kugira ijosi rishingaraye kandi bazazinukwa ibikorwa bibi byabo, nibamara kwibuka uko byagendekeye abasekuruza babo bacumuye kuri Uhoraho.

34Ubwo rero nzabagarura mu gihugu nasezeranishije indahiro abasekuruza babo, Abrahamu, Izaki na Yakobo, maze bagitegeke. Nzabagwiza babe benshi kandi ntibazongera kugabanuka ukundi.

35Ahubwo nzabagirira isezerano rihoraho; nzababere Imana na bo bambere umuryango, kandi nta n’ubwo nzongera kwirukana Israheli, umuryango wanjye, mu gihugu nabahaye.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help