Icya mbere cy'Amateka 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi yerekana Salomoni ho umuzungura we

1Umwami Dawudi akoranyiriza i Yeruzalemu abatware b’Abayisraheli bose, ab’imiryango n’ab’imitwe y’ingabo zakoreraga umwami, hamwe n’abategekaga igihumbi n’abategekaga ijana, n’abashinzwe ibintu byose n’amatungo yose by’umwami n’iby’abahungu be, akoranya n’abakone, ingabo ze z’imena, n’izindi ntwari zose.

2Umwami Dawudi arahaguruka maze arababwira ati «Nimunyumve, bavandimwe kandi muryango wanjye. Nari mfite ku mutima igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bwo ntebe y’ibirenge by’Imana yacu, ndetse nteganya ibya ngombwa.

3Ariko Imana yarambwiye iti ’Ntuzubaka Ingoro ikwiye izina ryanjye kuko uri umurwanyi kandi ukaba waravushije amaraso.’

4Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli.

5Mu bahungu banjye bose, — kuko Uhoraho yampaye abahungu benshi — yatoranyije umuhungu wanjye Salomoni ngo yicare ku ntebe y’ubwami muri Israheli.

6Hanyuma arambwira ati ’Umuhungu wawe Salomoni ni we uzubaka Ingoro yanjye n’ingo zanjye, kuko namutoranyije ngo ambere umwana nanjye mubere umubyeyi.

7Nzakomeza ubwami bwe ubuziraherezo ariko niba na we akomeje gukurikiza amategeko yanjye n’amateka yanjye nk’uko ubu abigenza.’

8None rero, imbere y’Abayisraheli bose baduhanze amaso, imbere y’ikoraniro ryose ry’Uhoraho, n’imbere y’Imana yacu iduteze amatwi, ndabihanangirije: nimwubahirize amategeko yose y’Uhoraho Imana yacu, muyazirikane, kugira ngo mutunge iki gihugu cyiza kandi muzakirage abana banyu, bazagitunge ubuziraherezo.

9Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.

10Ubu ngubu bimenye: Uhoraho yaragutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro, komera maze ukore!»

Dawudi yereka Salomoni uko Ingoro izubakwa

11Dawudi asobanurira umuhungu we Salomoni uburyo azubaka urwinjiriro rw’Ingoro, amazu yayo, ububiko bwayo, ibyumba byayo byo hejuru, ibyumba byayo by’imbere n’icyumba cy’urwicurizo.

12Anamwereka igishushanyo cy’ibikari by’Ingoro y’Imana, n’icy’amazu yose azayikikiza, n’icy’amazu bazabikamo umutungo w’Ingoro y’Imana n’ibintu byose byayeguriwe.

13Amusobanurira kandi ibyerekeye imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi, n’ibyerekeye ibizakorerwa mu Ngoro y’Uhoraho.

14Amubwira n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa buri gikoresho cyo mu Ngoro.

15Amusobanurira uburemere bwa zahabu n’ubwa feza bizagenerwa ibitereko n’amatara bya zahabu n’ibya feza,

16n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa ameza y’umumuriko,

17n’uburemere bwa zahabu na feza bizagenerwa amakanya, ibikombe, amabesani ya zahabu n’aya feza, amasahani ya zahabu n’aya feza,

18n’uburemere bwa zahabu iyunguruye izagenerwa urutambiro rw’imibavu. Hanyuma amuha n’igishushanyo cy’Igare, n’icy’abakerubimu ba zahabu bazaramburira amababa yabo hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho.

19Nuko Dawudi abwira Salomoni, ati «Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho, ansobanurira uburyo iyo mirimo yose izakorwa.»

20Nuko Dawudi yongera kubwira umuhungu we Salomoni, ati «Komera, ube intwari, maze ukore! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kuko Uhoraho Imana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagusiga kandi ntazagutererana kugeza igihe uzarangiriza ibikorwa byose byo ku Ngoro y’Uhoraho.

21Dore imitwe y’abaherezabitambo n’iy’abalevi bashinzwe umurimo w’Ingoro, kandi muri ibyo bikorwa byose uzaba uri kumwe n’abantu b’abanyamwete kandi b’abahanga muri buri murimo, ndetse abatware na rubanda rwose bazumvira amategeko yawe.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help